Urugero ni ku bakundana, aho kenshi uzasanga iyo umwe ahisemo gutandukana na mugenzi we, uwo basize biramugora kwemera ko ashobora kuba yaragize uruhare mu bibaye, ahubwo agatunga mugenzi we urutoki.
Urundi rugero ni nko mu ishuri, aho usanga umunyeshuri iyo atsinze isomo, abikesha umuhate yakoresheje yiga n’ubwenge bwe, ariko iyo hari isomo atsinzwe usaga ashakira inzitwazo mu mfuruka zitandukanye. Hari abavuga ko ari “Mwarimu ukosora nabi, iri somo turyiga nabi, baduhatira kwiga ibintu tudakeneye”, n’izindi mpamvu nyinshi abantu bize bibuka neza.
Ibi bishobora kurenga urugero rw’umuntu umwe ahubwo bikaba kuri sosiyete yose. Nk’urugero, muherutse kubona uburyo Abirabura bakomoka muri Afurika y’Epfo biraye mu mihanda bakica bagenzi babo bakomoka mu bihugu bituranye na yo, babashinja kubatwarira akazi.
Ibi bikorwa binyuze mu kwikuraho inshingano, kuko iyo umuntu yumvise ko ibibazo arimo atari we wabyiteye, bimuha amahoro bigatuma aticuza cyane, uretse ko bikunze kurangira bitamuhaye isomo, ugasanga akunda kugwa mu mutego w’ibintu bimwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi, bugasohorwa mu kinyamakuru ‘Harley Therapy’, bushimangira ko iyi myitwarire iterwa n’ingamba z’ubwirinzi zifatwa n’ubwonko bugamije kurinda umuntu akababaro n’izindi ngaruka mbi zituruka ku makosa ye.
Ubwonko rero buhita bushakisha umuntu wo gushinja ibyakubayeho, kugira ngo bigaragare ko nta ruhare wabigizemo. Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko kugira uwo ushinja ibyakubayeho bibi, bifasha kugabanya ibyiyumviro bibi, ipfunwe n’ikimwaro gituruka kuri ayo makosa ushobora kuba waragizemo uruhare.
Kwihutira gushaka uwo ushinja bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’imitekerereze ya muntu muri kaminuza ya Giessen mu Budage, bugaragaza ko guhora ushinja abandi bidindiza iterambere ryawe bwite. Ibi ni ukubera ko kwikuraho amakosa bituma twirengagiza amasomo twagakuye mu bitubaho biciye mu nama tugirwa n’abantu batundukanye. Ibi kandi bishobora gutuma umubano hagati y’abantu wangirika.
Inzobere zakoze ubu bushakashatsi zigaragaza ko kwihunza inshingano bitugira abanyantege nke kubera ko buri uko ikintu kigenze nabi amakosa ukayegeka ku bandi, bizamura ibyiyumviro by’uko ibintu byose bigufiteho imbaraga, wowe ukaba nta kintu na kimwe kikubaho ufitiye ubushobizi bwo guhindura.
Izi nzobere zitanga inama y’uko umuntu agomba kwigirira icyizere, igihe hari ikitagenze neza akabanza gufata umwanya agasuzuma ko nta ruhare abifitemo mbere yo kugira uwo atunga urutoki. Umuntu wigirira ikizere yemera ko amakosa ari kimwe mu bigize ikiremwamuntu, akanirengera ingaruka zituruka mu makosa ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!