U Rwanda rwahagarariwe n’umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen. Patrick Karurerwa, n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitabiriye ibi biganiro, zihagarariwe n’umujyanama wazo ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos. Harimo kandi uhagarariye Togo n’u Bufaransa na Qatar yabiteguye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko abitabiriye ibi biganiro bemeranyije ko impamvu muzi zateye amakimbirane mu karere zikwiye gukemuka binyuze mu biganiro, kandi ko hakenewe igisubizo kidatinze.
Yagize ati “Ababyitabiriye bemeranyije gukemura impamvu muzi z’ibibazo bikomeje n’ibibangamira amahoro arambye, binyuze mu biganiro. Bashimangiye ko impande zifitanye amakimbirane zigomba kuyakemura nta gukererwa.”
Bumvikanye ko mu gihe hakemurwa aya makimbirane, imyanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye ikwiye gushingirwaho, hubahirizwa ubwigenge n’ubusugire bw’u Rwanda na RDC.
Tariki ya 25 Mata, Amerika yafashije u Rwanda na RDC gusinya amasezerano agena amahame aganisha akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro arambye, iteguza ko mu gihe cya vuba amahoro azaboneka.
U Rwanda na RDC byasabwe gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025 kugira ngo usuzumwe n’impande zombi.
Amerika yagaragaje ko abahagarariye ibi bihugu mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ifashe ibihugu byombi gukemura ingingo bitumvikanaho mu mushinga w’amasezerano y’amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!