00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Divin Uwayo yakebuye abahabwa inshingano bagaharanira gukuramo ayabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 November 2024 saa 05:58
Yasuwe :

Umuyobozi wa Radio Rwanda n’izindi Radio za RBA, Divin Uwayo, yakebuye urubyiruko n’abandi bahabwa inshingano cyangwa imyanya y’ubuyobozi bagaharanira gukuramo ayabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024 mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri ryabereye muri Kigali Convention Centre.

Mu kiganiro ku mikorere n’imitekerereze ikwiye gukomeza kubaka, u Rwanda rwifuzwa cyatanzwe n’urubyiruko kiyoborwa na Delphine Umuhoza, kitabirwa na Divin Uwayo, Samantha Teta na Ngabo Brave Olivier.

Divin Uwayo yashimye ko urubyiruko ruhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza uruhare rwarwo mu rugamba rw’iterambere anasaba bagenzi be gukomeza gusigasira ayo mahirwe.

Yavuze kandi ko urubyiruko rudakwiye gupfusha ubusa amahirwe ruhabwa yo kujya mu nzego zifata ibyemezo cyangwa rukagirirwa icyizere mu mirimo itandukanye bityo ko rukwiye kwigengesera muri izo nshingano.

Ati “Biragatsindwa n’Imana kubona ‘umu-jeune’ wahawe umwanya ngo akorere Igihugu mu mwanya wose w’ubuyobozi, urimo gutekereza uburyo ngo agiye gushinguzamo aye. Amahirwe duhora dusaba guhabwa, hari ubwo tuyahabwa tukayakoresha nabi.”

Yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rugize umubare munini w’abaturage bose nk’uko ibarura ryabigaragaje bituma rusangwa mu ngeri zitandukanye.
Yagaragaje ko nubwo bimeze gutyo, hari ingeso zikiri mu rubyiruko zikwiye kwamaganirwa kure ndetse zikarandurwa burundu.

Ati “Ntabwo mu ihuriro nk’iri nabura kuvuga ko natwe dukwiye kwikebuka kubera ko hari aho tudakora uko bikwiriye, murabibona ku mbuga nkoranyambaga ko tugeze n’aho twambikana ubusa hagati yacu. Ni ibintu biteye isoni n’ikimwaro ariko dukwiye kwanga kuko ntabwo ari iby’i Rwanda.”

Uwayo yavuze ko muri ibi bihe usanga mu bigo ngororamuco n’ahandi hagororerwa abantu urubyiruko ari rwo mubare munini w’abariyo kandi biterwa n’imigirire mibi irimo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko kumenya amateka mu buryo bwimbitse bituma urubyiruko rumenya u Rwanda.

Ati ‘Bituma tumenya u Rwanda ni uruhe, ni urusa rute kuko rwahoseho, ruriho kandi ruzahoraho rero tugomba kumenya umizi. Kuyamenya biva mu kuganira n’ababyeyi bakatuganiriza natwe tukagora inyota yo kmenya ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo natwe tukagaragaza inyota yo kuyamenya.”

Yagaragaje ko kandi kumenya kandi amateka y’urugendo rw’imyaka 30 ingabo za RPA zibohora igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bituma urugiruko rwiga kugira ubutwari ndetse no kwimakaza umuco w’ubudaheranwa.

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira imitekerereze mizima aho kuguma mu bitanoze ndetse rukanarushaho kugira intego y’aho rugana.

Umukozi ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Samantha Teta, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira umusanzu ukomeye mu kugira uruhare mu biganiro byubaka.

Yongeye kwibutsa urubyiruko rw’u Rwanda ko rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi burajwe inshinga no gushaka icyaruteza imbere arusaba ko na rwo rukwiye kwitegura.

Ati “Ubwo natwe igisigaye ni ukwitegura, kugira ngo tugere kuri izo nshingano turi abantu basobanutse kandi bafite ibitekerezo bisobanutse.”

Yerekanye ibintu bitatu bikwiye kuranga urubyiruko rw’uyu munsi, birimo guharanira kugira umusaruro, kudaheza, kudacika intege n’ubudaheranwa.

Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri ryitabiriwe n’abantu barenga 400.

Ni Ihuriro ribaye mu gihe u Rwanda rwinjiye muri Gahunda y’Iterambere y’imyaka itanu NST2 bityo nk’Intwararumuri ziri ku ruhembe rwo kwesa imihigo ikubiye muri iyo gahunda, ni umwanya ku bayobozi wo gukora ubusesenguzi bugamije kwihutisha no kunoza ibyo bakora, batekereza kandi bamurikira u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Radiyo za RBA, Divin Uwayo, yakebuye abahabwa inshingano bagashyira inyungu zabo imbere
Teta Samantha yagaragarije urubyiruko ko rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi burutekerezaho
Ngabo Brave Olivier yasabye urubyiruko kugira imitekerereze mizima
Abayobozi batandukanye bagaragaje ko urubyiruko rukwiye gushyigikirwa
Umusizi Rumaga Junior yitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri
Amb. Munyangaju Aurore Mimosa ari mu bitabiriye iri huriro
Senateri Uwizeyimana Evode ari mu bitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ari mu banyamuryango bashya ba Unity Club Intwararumuri
Gaspard Twagirayezu wabaye Minisitiri w'Uburezi ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure na we yitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Xavier, bakurikiye ibitekerezo byatanzwe n'urubyiruko
Umushumba w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Laurent Mbanda na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene, bakurikiye ikiganiro cy'urubyiruko
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Mufti w'u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya bitabiriye iri huriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .