DHL Rwanda yasinye amasezerano na SOS Rwanda yitezweho gutera ingabo mu bitugu urubyiruko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo mpuzamahanga cy’Ubwikorezi DHL, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango wita ku bana batagira kirengera n’urubyiruko SOS Rwanda y’imyaka itanu agamije guha urubyiruko ubumenyi bw’ibanze bukenewe ku isoko ry’umurimo no kwiteza imbere.

Aya masezerano yasinywe hashingiwe kuri gahunda y’iterambere rirambye NST1, aho u Rwanda rwifuza ko byibuze buri mwaka hazajya hahangwa imirimo isaga 2140000.

DHL Rwanda ni ikigo cy’ubwikorezi mpuzamahanga ariko gifite intego zo guhuza abantu benshi muri gahunda zitandukanye zirimo GoTeach, GoHelp, GoGreen, na GoTrade kivuga ko cyahisemo gukorana n’umuryango wa SOS Rwanda kuko ufite imigambi yo guteza imbere umwana cyangwa urubyiruko mu buryo bwose.

Umuyobozi wa DHL Rwanda, Julie Mutoni yagize ati “Mu by’ukuri iyo urebye ubushomeri muri Afurika bugenda bwiyongera guhera muri 2012, aho usanga umuntu umwe muri batanu b’urubyiruko nta kazi afite, uburezi cyangwa amahugurwa.”

“Rero binyuze muri ubu bufatanye na SOS Rwanda, muri gahunda ya GoTeach twizeye ko tuzabasha kongerera ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, amahugurwa babasha gukoresha mu buryo butandukanye cyane ko hari imirimo myinshi bashobora guhanga. Tuzajya kandi tubaha n’imenyereza mwuga [stage] kugira ngo babashe kubona nayo mahirwe yo kwagura ubumenyi.”

Yakomeje uvuga ko SOS Rwanda ari umuryango mwiza wo kubafasha kugera ku ntego biyemeje yo kugira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko cyane ko isanzwe ibasha kubonana n’urubyiruko mu buryo bunyuranye.

Ikindi ni uko DHL na SOS basanzwe bagirana ubufatanye ku rwego mpuzamahanga bityo ko no mu Rwanda bagombaga kugira iyo mikoranire myiza.

Uretse ubumenyi kandi Mutoni yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye bazajya bareba igishoboka mu gufasha urubyiruko by’aba kubafasha kubona igishoro, kubigira imishinga cyangwa kubungura ibitekerezo ku mishinga yabo.

Umuyobozi wa SOS Rwanda, Eghosa Erhumwunse, yashimangiye ko ubu bufatanye buje mu gihe nyacyo, anemeza ko buzatanga umusaruro ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Ni ibya gaciro kuri SOS Rwanda cyane ko dusanzwe duha ubushobozi urubyiruko bwo gukoresha imbaraga zabo mu kwihangira imirimo. Dukeneye ko bagira umusaruro kandi ugamije impinduka mu iterambere."

"Gukorana na DHL Rwanda birumvikana ko urubyiruko rwinshi ruzabasha kubona amahugurwa n’inama zabafasha kugira ubumenyi bw’ibanze bukenewe ku isoko ry’umurimo. Twese hamwe rero intego yacu ni ukubaka ejo heza aho nta muntu n’umwe ukwiye gusigara inyuma.”

Ubufatanye bwa DHL na SOS hirya no hino ku Isi burasanzwe binyuze muri iyi porogaramu ya GoTeach, aho byibuze buri mwaka abarega 1300 babona imirimo, binyuze muri gahunda zinyuranye zo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, guhugurwa, kwigisha no gutanga umuyoboro mwiza kubijyanye no kunza umurimo.

Kuva muri 2012 abarenga 600 bo muri SOS bahawe imenyerezamwuga mu kigo DHL mu gihe abasaga 40 muri bo bamaze kugirwa abakozi b’iki kigo.

DHL RWANDA yishimiye gukorana na SOS RWANDA
Byitezwe ko urubyiruko ruzungukira byinshi muri aya masezerano
Umuyobozi wa DHL RWANDA Mutoni Jolie ashyira umukono ku masezerano
Ubwo bashimangiraga ubufatanye hagiti y ibigo byombi
Eghosa Erhumwunse yavuze ko nta muntu n'umwe ukwiye gusigara inyuma mu iterambere, by'umwihariko urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .