Nyuma y’iminsi asura Goma n’inkengero zayo, Destexhe yatangaje ko kuva uyu mujyi watangira kugenzurwa na M23 tariki ya 27 Mutarama 2025, utuje kandi ko abaturage baho bakora ibibateza imbere mu mutekano usesuye.
Yagize ati “Imihanda irakora, abaturage bajya gushaka ubuzima, havuyemo banki, ubucuruzi bwose burakorwa. Abapolisi n’abasirikare baragaragara cyane, hashyizweho umurongo mushya bitandukanye n’akavuyo kahahoze.”
Destexhe yatangaje ko umujyi wa Goma warangwaga n’umwanda ubwo wagenzurwaga na Leta ya RDC, ubu usigaye ufite isuku kubera umuganda rusange uzwi nka ‘Salongo’ watangijwe na M23.
Ati “Abinjira mu mujyi baturuka mu byaro bihana imbibi n’uyu mujyi no mu Rwanda bariyongereye, ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze nk’ibishyimbo n’ibijumba byaramanutse. Mbere, abatwara [ibicuruzwa] bakomwaga mu nkokora no gukumirwa cyangwa imisoro itemewe bacibwaga mu mihanda, bikabangamira ubucuruzi.”
Destexhe yasobanuye ko imiryango itegamiye kuri Leta ikomeje ibikorwa byayo mu mujyi wa Goma, kandi ko ntacyo yikanga nka mbere, kuko imodoka zayo ziba zifite ibirango bigaragara, ndetse n’amabendera.
Nk’umuntu wakoreye MSF mu karere, yasobanuye ko iyo iyi miryango iba yikanga kwamburwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo, itari kugaragaza ibirango byayo.
Yagaragaje ko mu bitaro bikuru bya Heal Africa biri muri uyu mujyi, harimo abantu benshi bakomerekeye mu mirwano bari bahanganyemo na M23, biganjemo aba Leta ya RDC. Ati “Abasivili bake bakomeretse, biratangaje ariko ni bake, abagabo n’abagore, na bo bari kuhavurirwa.”
Destexhe yasobanuye ko bitewe n’inkomere nyinshi ziri muri ibi bitaro, umuryango Croix Rouge washinze amahema mu mbuga yaho kugira ngo na yo avurirwemo abarwayi, kandi ko abakozi 95% babyo bahagumye kugira ngo bakomeze akazi kabo.
Mu gihe Leta ya RDC yagenzuraga Goma, mu nkengero zawo hari inkambi nyinshi z’impunzi zirimo izari ziherereye muri Mugunga na Kanyaruchinya. Destexhe yatangaje ko abenshi bazibagamo basubiye iwabo, icyakoze ngo harimo bamwe bakirimo kugira ngo bakomeze guhabwa imfashanyo.
Destexhe yasobanuye ko nubwo ibintu byinshi bigenda neza i Goma, ibikorwaremezo bikaba bikora neza, ikibazo cy’amazi meza kiracyari imbogamizi nk’uko byahoze ubwo uyu mujyi wagenzurwaga na Leta ya RDC.
Ati “Hari imirongo miremire y’amajerikani ategereje amazi ku mavomero, mu gihe abagore n’abana bikorera imizigo iremereye iziritse ku mitwe yabo. Ubuzima bw’abaturage buracyagoye kandi ntibwigeze butera imbere ku bwa Perezida Kabila na Tshisekedi.”
Yatangaje kandi ko mu majyaruguru ya Goma, imihanda yaho ikoreshwa cyane n’abamotari batwara izimigo myinshi mu mutekano usesuye, bitandukanye na mbere kuko abasirikare ba RDC barabakumiraga, babashinja gukorera mu bice bigenzurwa na M23.
Abarwanyi ba M23 batangiye urugamba mu Ugushyingo 2021. Ubu bagenzura ibice bitandukanye muri teritwari esheshatu zose zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’esheshatu mu munani zigize Kivu y’Amajyepfo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!