Depite Fazil yasabye itegeko ryakemura ikibazo cy’abana batoraguwe muri Jenoside

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’abana batazi inkomoko yabo cyasabiwe umwihariko kugira ngo gikemuke burundu, hasabwa ko hashyirwaho itegeko ryabafasha kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere nk’abenegihugu nyarwanda.

Abana batazi inkomoko yabo bagiye batoragurwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi mu mirambo y’Abatutsi muri Jenoside mu 1994. Bahorana agahinda baterwa no kutamenya inkomoko cyangwa ahitwaga iwabo.

Ibyo kandi bituma badahabwa ubufasha bugenerwa abacitse ku icumu burimo kwishyurirwa amashuri, kuvuzwa n’ibindi.

Ubwo Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yagezwagaho Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), by’umwaka wa 2017/2018, bagaragaje uko ikibazo cy’aba bana gikwiye gukemuka.

Dr Havugimana Emmanuel ukuriye inama y’abakomiseri muri CNLG, yagize ati “NIDA izajya yandika mu myirondoro yabo ko ababyeyi, aho bavukiye, … bitazwi kugeza igihe umuryango wabo wazamenyekanira.”

Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ushinzwe Imari n’Abakozi Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko ikibazo cy’aba bana gikwiye gucyemurwa mu buryo bw’amategeko.

Yagize ati “Ikibazo giterwa n’amategeko gikemurwa burundu iyo gikemuriwe mu mategeko […] Uyu munsi mu kugikemura hakoreshejwe imikorere n’imikoranire kidakemuriwe mu itegeko kizanagaruka ku bakomoka kuri aba bana. Mu itegeko ry’umuryango nibagaragaza ko aba bana bashobora gukoresha DNA kandi amafaranga akarihwa na Leta, icyo gihe ikibazo kizaba gikemutse. »

“Tugomba kugaragaza ko aba bana basazwe ku butaka bw’u Rwanda bafite iki kibazo ko bafite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko hatabanje kureba aho babukomora. Ibi rero nitubikemurira mu mategeko nibyo bizatuma tubikemura burundu.”

Yakomeje asaba ko CNLG yafatanya n’abadepite gutegura umushinga w’itegeko ryajyaho hagamijwe gukemura iki kibazo cyangwa se amategeko arimo inzitizi kuri aba bana akaba yahindurwa.

Mu mwaka wa 2017-2018, hashyizweho itsinda rihuriweho na MINALOC, FARG na CNLG kugira ngo rikurikirane ibibazo byagaragajwe n’abagize umuryango “Hope for Future Family” (HFF) ugizwe n’abarokotse Jenoside batazi inkomoko yabo.

Muri uyu mwaka wa 2017-2018 umwe muri aba bana bari basanzwe bazwi na CNLG yabonye umuryango we, batatu bahawe ibyemezo n’Inteko z’abaturage bakaba bazarihirwa na FARG amashuri makuru naho undi umwe ariga muri kaminuza kandi arihirwa na FARG.

Muri abo bana bataramenya inkomoko yabo, CNLG yaboneye babiri abaterankunga babafasha mu kuriha amashuri makuru undi yishakiye uburyo ajya gukurikirana amasomo amara umwaka mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza