00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Abanyarwanda bemerewe kujya mu Buholandi badashyizwe mu kato

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhorandi kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi, yasohoye urutonde rw’ibihugu byizewe gusura muri ibi bihe bya Covid-19, aho Abanyarwanda bamerewe kujya muri icyo gihugu badashyizwe mu kato n’Abaholandi bakaba bajya gusura u Rwanda nta nkomyi.

U Rwanda rwagaragaye kuri uru rutonde bitewe n’uburyo rwitwaye mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, rwubahiriza amabwiriza yose uko yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Iri tangazo rivuga ko u Rwanda rwashyizwe muri ibi bihugu bitewe n’uburyo rwitwaye neza mu guhangana na Covid-19.

Riti“Igihugu cyakurikije amabwiriza y’isuku n’ay’ubwirinzi yose nk’uko yatanzwe na OMS ndetse n’ay’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (UNWTO).”

Iri tangazo kandi rigaragaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda n’ibindi bihugu biri kuri urwo rutonde rw’ibyizewe, batazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 10 mu gihe binjiye mu Buholandi.

Mu Rwanda abagenzi baturutse mu mahanga basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR-Test) mu masaha 72 mbere yo gufata urugendo, ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima.

Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Amsterdam Airport Schiphol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .