COVID-19: PSF imaze gukusanya ibiribwa bya miliyoni 120 Frw byo gufasha abatishoboye

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Mata 2020 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko rwatangije ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gufasha abanyarwanda bakeneye ubufasha bw’ibiribwa muri ibi bihe basabwa kuguma mu ngo hirindwa ikwirakwizwa rya coronavirus.

PSF ivuga ko muri iki gikorwa imaze gukusanya ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byahise bishyikiriza leta kugira ngo ibigeze ku baturage babikeneye.

Kuwa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2020, leta yatangije mu gihugu gahunda yo guha ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa ku baturage batishoboye, muri ibihe abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera, Ntagengerwa Théoneste, yabwiye IGIHE ko igikorwa batangije kimeze nk’ibindi bikorwa basanzwe bakora bitewe na gahunda zihari.

Yavuze ko nyuma yo kubona ko hari abantu batarimo gukora mu gihe bari batunzwe n’uko bakoze, basanze ari ikibazo kibareba nk’abanyarwanda.

Yagaragaje ko by’umwihariko abakeneye ubufasha, akenshi ngo usanga ari nabo basanzwe babakorera imirimo ya buri munsi, aba bakaba ari nabo bakiriya babo bityo bakwiye kubaba hafi.

Yasobanuye ko “Niyo mpamvu twavuze tuti byaba byiza nk’abikorera dushyize hamwe mu bushobozi dufite, tuza no kugira amahirwe ko leta yari yaratangiye gahunda yo kubafasha no kubagezaho bya biribwa, twumvikanye nayo kujya tubibagezaho nabo bakabigeza kuri aba baturage.”

Ntagengerwa yasobanuye ko buri munsi uko abikorera babishoboye bazana ibiribwa ku bigega byateguwe biri mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Abantu barimo kwitabira kuko ubu ibyo abantu bamaze kuzana bifite agaciro ka miliyoni 120 kandi birimo kwiyongera, ibyo dukusanya ntabwo ari amafaranga ahubwo na wa wundi uyafite tumusaba ko yayahinduramo ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo n’ibindi.”

Yongeyeho ati “Turasaba n’abandi bafite ibyo batanga kubikora, na wa wundi wumva ko afite bike tukamubwira ko nta bikeya bibaho cyane iyo ubikoze ufite umutima utanga.”

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, abantu 75 nibo bari bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda.

Abikorera basabwe kwitanga uko bashoboye mu gufasha abanyarwanda bakeneye ubufasha
Ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 120 Frw nibyo PSF imaze gukusanya
PSF ivuga ko ibi biribwa bishyikirizwa leta nayo ikabigeza ku babikeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .