COVID-19: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuye mu bitaro

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 12 Mata 2020 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wari mu bitaro bya St Thomas i Londres aho yari arwariye coronavirus, yasezerewe kuri iki cyumweru.

Ibiro bye byatangaje ko yasezerewe, akazokomeza kwitabwaho mu rugo rwe ruzwi nka Chequers.

Iryo tangazo rivuga ko Boris atazahita asubira mu kazi nkuko yabigiriwemo inama n’abaganga be.

Yashimiye abantu bose bamwitayeho mu bitaro, kandi agaragaza ko yifatanyije n’abandi barwaye hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Boris byemejwe ko yanduye Coronavirus tariki ya 27 Werurwe 2020, ahita yishyira mu kato. Gusa nyuma y’iminsi 10 byatangajwe ko uburwayi bwe bwakomeye ndetse ahita ajyanwa mu bitaro, aho nyuma y’umunsi umwe yahise ashyirwa mu nzu y’indembe amaramo iminsi itatu.

Uburwayi bwa Boris Johnson bwahungabanyije u Bwongereza cyane ndetse umuvandimwe we, Max Johnson, yatangaje ko Boris atitaweho nk’uko byari bikwiye mbere yo kuremba akajyanwa mu bitaro.

Kugera kuri uyu wa Gatandatu, mu Bwongereza hari hamaze kubarurwa abantu banduye Coronavirus 79 885, mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 9 892.

Boris Johnson yasezerewe mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .