U Rwanda rwabonye igisubizo ku bashoferi b’amakamyo baturuka i Mombasa, hasigaye abava muri Tanzania

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kamena 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ibihugu bya Uganda na Kenya batangije uburyo bwo gupima coronavirus no guha ibyangombwa abashoferi b’amakamyo bambukiranya imipaka, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo.

Bizatangirana n’abashoferi banyura mu muhora wa ruguru, ni ukuvuga kuva i Mbombasa muri Kenya kugeza i Kigali.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu barwayi bashya ba Coronavirus u Rwanda rumaze iminsi rubona, abenshi bava mu bashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa Mbere ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko bamaze kumvikana n’ibihugu bya Uganda na Kenya gushyiraho uburyo bwo gusuzuma, guhanahana amakuru, gushyiraho aho abashoferi bahagarara n’ibindi.

Dr Ngamije yavuze ko buri mushoferi ugiye gufata urugendo azajya abanza gupimwa bikemezwa ko ari muzima kandi bigakorwa na laboratwari yemewe, agahabwa icyemezo kimara iminsi 14 yitwaza.

Ati “Azaba afite icyemezo cyemeza ko nta ndwara arwaye ndetse ayo makuru hakabaho kuyahanahana hagati y’ibihugu byose bigize uyu muryango. Iyo rero ni inkuru nziza kuko umuntu azaba azi ngo uyu mushoferi wo mu muhanda, mu minsi 14 nta kibazo yagombye kudutera kuko laboratwari izamusuzuma, izaba ari iyemejwe n’umuryango w’abibumbye ukorera muri icyo gihugu arimo, bafatikanyije na EAC.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kuva i Mombasa kugera i Kigali hazashyirwa ahantu umushoferi ahagarara, harindwe ku buryo adashobora guhura n’abaturage.

Ati “Aho hantu hararinzwe ntabwo umuntu azajya ahagarika imodoka ngo ajye mu giturage guhura na kanaka na kanaka. Nagera no mu Rwanda tuzashyiraho n’akarusho kuko twe n’imodoka turaziherekeza kugeza igihe zambukiye mu gihugu cy’abaturanyi, twirinda ko hagira ugira aho ahurira n’abaturage.”

Uwo mwanzuro byitezwe ko uzatanga umusaruro kuko kuri ubu atari ko byakorwaga, ngo abashoferi bose basuzumwe babe bazi uko bahagaze.

Ati “Nibura tugiye kujya tuba dufite abashoferi basuzumwe, ntabwo ariko byari bimeze ubu. Hazabaho gushyiramo ingufu kugira ngo amabwiriza uko yatanzwe yubahirizwe mu bihugu byose kandi tujye duhana amakuru ku buryo twakwirinda ko iri tsinda ritwara rukururana, ryahinduka irikwirakwiza icyorezo.”

Dr Ngamije yavuze ko “nitumara kubona ko mu muhanda hari abashoferi badafite ubwandu, bizatworohereza akazi mu kubakurikirana.”

Yavuze ko bakiganira n’ibindi bihugu birimo na Tanzania kugira ngo ubwo buryo bwo gusuzuma, guherekeza no guhanahana amakuru naho butangire kubahirizwa neza.

Kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena, abantu bari bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 377, barimo 262 bakize, 114 bakirwaye n’umwe witabye Imana.

Hashyizweho uburyo bwo gukurikirana abashoferi b'amakamyo yambukiranya imipaka ngo badakwirakwiza ubwandu bwa coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .