Coronavirus: Perezida Kagame yahishuye amananiza ‘abaturanyi’ bashyize ku Rwanda kubera kudakora ku nyanja

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko coronavirus hejuru yo kuba yaragize ingaruka ku buzima n’imibereho y’abanyarwanda, yanatumye ruhura n’ibibazo mu bijyanye n’ubucuruzi kubera ko rudakora ku nyanja.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu bituranye n’u Rwanda byabyuririyeho, bigashaka kurutegeka uko rwitwara kugira ngo rwemererwe kuvana cyangwa kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiganjemo urukoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko Coronavirus yagize ingaruka ku bihugu byose nubwo ingaruka zitabaye zimwe hose, bitewe n’uko bagiye bahangana nayo cyangwa ubushobozi bafite.

Kuzana cyangwa kuvana ibicuruzwa mu Rwanda bisaba kunyura mu muhora wa ruguru unyura muri Uganda na Kenya ukagera ku cyambu cya Mombasa, naho mu muhora wo hagati uca mu gihugu cya Tanzania ngo ugere ku cyambu cya Dar es Salaam.

Perezida Kagame yavuze ko habayeho ingorane zikomeye ku Rwanda kuko urujya n’uruza rw’amakamyo ahaje cyangwa ahavuye afite ibicuruzwa, rwakunze kubamo ibibazo.

Yavuze ko mu bigaragara buri gihugu cyagiye kibona cyangwa gifata Coronavirus uko gishaka, kwicara ngo hashakwe igisubizo kitagira ingaruka kuri buri umwe bikaba ibibazo.

Yagize ati “Buri gihugu gisa n’ikibona ibintu uko gishaka kubibona, kandi nibyo rwose. Ntabwo nabwira umuntu uko agomba kubibona […], ntabwo umuntu yaza hano ngo ambwire ngo bigenze gutya, bikemure gutya.”

Yakomeje agira ati “Icyo tugomba gukora, nubwo twumva ibintu bitandukanye ariko twaganira. Wambwira uko ubibona nkakubwira uko mbibona, bikatugeza aho bitworohera gushaka kubona igisubizo, nubwo twaba tutabyumva kimwe.”

Yavuze ko hari aho amakamyo aje mu Rwanda cyangwa ahavuye yagiye abuzwa gutambuka cyangwa agakererezwa ku mipaka kubera coronavirus, bigateza igihombo.

Perezida Kagame yavuze ko bagerageje gusaba ibihugu birebwa n’icyo kibazo ngo haboneke igisubizo, ariko hakomeza kuzamo kwikomeza kwa bimwe mu bihugu.

Yavuze ko hari n’ibihugu byashatse ko u Rwanda rukora ibyo bishaka kugira ngo birwemerere kugera ku nyanja.

Ati “Twagerageje buri kimwe dushoboye […] turacyahura n’ibibazo. Turacyashaka gukomeza kubikemura kuko biri kutugiraho ingaruka. Hari n’aho ugera aho bagukorera igisa no kugutera ubwoba, aho ubwira umuntu uti kora ibintu uko mbishaka.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibihugu byagiye byanga ko hakorwa isuzuma ry’abashoferi bambukiranya imipaka, ibindi bigashaka kwerekana ko bitizeye abavuye mu Rwanda kuko hari abarwayi benshi ba Coronavirus.

Yavuze ko ibyo bitakabaye urwitwazo kuko ntaho abarwayi ba coronavirus batari, ahubwo icyangombwa ari ukuganira hakaboneka igisubizo.

Yagaragaje ko ikibazo gikomeye cyane cyagiye kiba ku muhora wo hagati , ni ukuvuga muri Tanzania aho ibicuruzwa biva cyangwa bijya ku cyambu cya Dar es Salaam binyura.

Ati “Twagerageje kuvugana n’abanya-Tanzania dushaka uko twabikemura. Nitwe turi gusaba, turasaba ariko biraza kuba bikomeye kuvuga ngo mugendere ku mategeko yanjye. Turi gushyirwaho ngo hitamo kuko umerewe nabi kubera Coronavirus cyangwa uhure n’ingaruka zo kutabikora uko tubishaka.”

“Uburyo bwiza bwo kubikora ni ubufatanye […] guhabwa guhitamo ngo pfa kubera coronavirus utabasha kugenzura cyangwa uzapfa kubera udafite inzira ikugeza ku nyanja, ni igihirahiro u Rwanda rurimo. Coronavirus yishe abantu, yishe ubucuruzi none iri no kwica ubushuti hagati y’abantu n’ibihugu. Nibura twakabaye dutabara ubushuti mbere na mbere, hanyuma hakazaho kumvikana ubundi tugahangana no kurwanya Coronavirus.”

Perezida Kagame yavuze ko bagikomeje ibiganiro kugira ngo harebwe ko hari umwanzuro uhuriweho wafatwa.

Mu ntangiriro za Kamena nibwo guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ibihugu bya Uganda na Kenya, batangije uburyo bwo gupima coronavirus no guha ibyangombwa abashoferi b’amakamyo bambukiranya imipaka, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo.

Ku biherutse gutangazwa ko abashoferi batwara amakamyo bafatwa nabi mu Rwanda mu gihe basuzumwa cyangwa bashyize mu kato bakekwaho coronavirus, Perezida Kagame yabihakanye, avuga ko bihabanye n’ukuri, ko bitabwaho neza mu buryo bwose bushoboka.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushaka uko rwaganira n'abaturanyi kugira ngo ibibazo by'ubuhahirane byatewe na Coronavirus bikemuke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .