Yagejeje ubu butumwa ku Banye-Congo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2024 ubwo AFC yizihizaga umwaka imaze ishinzwe, Nangaa yagaragaje ko kutemerera iri huriro guhagararirwa muri ibi biganiro bituma bifatwa nk’ibituzuye.
Yagize ati “AFC ishyigikiye inzira zose za politiki zigamije gukemura ikibazo cyo muri Congo. Ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida wa Angola, Nyakubahwa João Lourenço, ntibyuzuye kubera ko bitareba ku bindi bibazo bya Congo byatumye dutangiza impinduramatwara yemewe n’Itegeko Nshinga. Ntabwo AFC irebwa n’ibyo biganiro, n’imyanzuro ivamo ntitureba.”
Nangaa yifashishije amagambo yavuzwe na Mahatma Gandhi warwanyije ubukoloni mu Buhinde na Nelson Mandela warwanyije ihezwa ry’abirabura muri Afurika y’Epfo, agira ati “Ibyo byose munkorera, njyewe ntahari, muba mubikorera kundwanya.”
Ubutumwa nk’ubu bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, nyuma y’aho tariki ya 30 Nyakanga i Luanda hafatiwe umwanzuro w’uko imirwano hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC ihagarikwa guhera tariki ya 4 Kanama 2024.
Kanyuka yibukije ko ubusanzwe, AFC/M23 imaze igihe kinini ifashe umwanzuro wo guhagarika imirwano, ariko ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riyishotora, rikagaba ibitero mu birindiro byayo, bikaba ngombwa ko yirwanaho.
Ibiganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC, hagamijwe gucoca amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu. U Rwanda rwasabye ko AFC/M23 yemererwa kubyitabira kugira ngo igaragaze ibibazo byayo, ariko RDC yarabyanze.
Nangaa atanze ubu butumwa mbere y’uko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola bahurira i Luanda kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024, aho baganira ku bisubizo byazana amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!