00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Copedu Plc yashimiye abakiliya bayo, ibifuriza umwaka mushya muhire wa 2025

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 December 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Ikigo cy’imari cya Copedu Plc. cyashimiye abakiliya bacyo ku bw’amahitamo meza bagize yo kukigana, ndetse n’imikoranire myiza basanzwe bafitanye, kinabifuriza umwaka mushya wa 2025.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakiliya bakomeje gukorana na yo umunsi ku wundi.

Ati “Uyu ni umunsi dutumira abakiliya bacu, ni umunsi w’ibyishimo ni ko nabyita, kuko udufasha gusabana n’abakiliya bacu dusanzwe dukorana n’abakiliya bashya. Babana natwe mu buzima bwa buri munsi, bakorana natwe tukagera ku ntego zacu kandi nabo tutabasize inyuma.”

Yagaragaje ko Copedu Plc, kuri ubu imaze kugira amashami 11 mu gihugu aho 10 muri yo abarizwa mu Mujyi wa Kigali na rimwe riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Muyango Raïssa yagaragaje ko banki ikomeje kwagura ibikorwa byayo kugira ngo igere kuri benshi ariko yemeza ko bakomeje kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ati “Twashyizemo imbaraga kugira ngo tudasigara inyuma bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu ari nako dushaka gufasha abakiliya bacu ngo babashe kubona serivisi yihuse kandi nziza. Mu myaka ibiri ishize twashyizeho uburyo bwo kohereza cyangwa kwakira amafaranga batavuye aho bari hifashishijwe eKash, n’ubundi buryo bwihuse bwo kohereza buzwi nka RIPPS.’’

Yaboneyeho kwifuriza abakiliya Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2025, abifuriza ko wazababera uw’urwunguko.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Copedu Plc, Uwingabire Solange, yavuze ko iki kigo cy’imari cyifuza kubana n’abakiliya mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Ati “Twifuza kubana n’abakiliya bacu mu rugendo rw’iterambere duhaza ibyifuzo byanyu, muri serivisi z’imari mu bucuruzi bwanyu bwa buri munsi.’’

Abakiliya ba Copedu Plc, bishimiye gusabana nayo ndetse bageza ku buyobozi bwayo bimwe mu byifuzo bifuza ko byashyirwamo imbaraga.

Copedu Plc ni ikigo cy’imari cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 27 ishize, gitanga serivisi z’imari zo kizigama no gutanga inguzanyo.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakiliya
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Copedu Plc, Uwingabire Solange, yijeje abakiliya gukomeza kubaba hafi no kubaha serivisi zinoze
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, asabana n'abakiliya
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakiliya ba Copedu Plc batandukanye
Bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no gushima serivisi batanga
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yijeje gukomeza kurushaho kunoza serivisi
Babo ari mu bakiliya ba Copedu Plc bahawe impano
Abakiliya bishimiye iki gikorwa
Hafashwe ifoto y'urwibutso n'abakiliya bitabiriye icyo gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakiliya atanga n'impano kuri bo

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .