00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo-Brazzaville yahakanye ibyo kugurisha ubutaka ku Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2024 saa 11:44
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo-Brazzaville, Anatole Collinet Makosso, yatangaje ko igihugu cye kitigeze kigurisha u Rwanda ubutaka bwacyo, ahubwo ko bwatijwe abashoramari kugira ngo babubyaze umusaruro.

Hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo muri Mata 2022, Congo yatije Sosiyete y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo yitwa ‘Macefield Ventures Ltd’ ubutaka bwa hegitari 150.000 bwo guhingaho ibibonobono byo gutunganyamo amavuta y’ibinyabiziga.

Ubundi butaka bungana na hegitari 11.500 bwatijwe Sosiyete yitwa ELEVECO ikorera muri MVL Congo kugira ngo na bwo ibukorereho imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Aya masezerano yateje impaka mu Banye-Congo barimo abihaye Imana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, bitewe ahanini n’uko bagaragaza ko igihugu cyabo cyabuhaye u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Bitewe n’uku kwinuba, hari abahinzi batekerezaga ko ubu butaka bwahawe sosiyete y’Abanyarwanda gusa, barimo Kelly Yamba wabwiye TV 5 Monde ati “Ntabwo tunyuzwe. Iyo sosiyete igize kuza niba ari iy’u Rwanda, ntabwo tuzabyemera.”

Muri Gicurasi 2024, Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Congo yatangaje ko yasabye Minisitiri w’Intebe ibisobanuro ku ihererekanya, igurishwa n’isesengura ry’ubutaka bw’iki gihugu. Byabaye ngombwa ko Makosso wari uherekejwe n’abaminisitiri barindwi ahura n’aba bihaye Imana, abaha ibisobanuro.

Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri, Minisitiri w’Intebe Makosso yeretse aba bepisikopi kopi z’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Congo, kandi nyuma yo guhura, batangaje ko babonye ko koko ubutaka butagurishijwe, ahubwo ko bwatijwe.

Minisitiri w’Intebe kandi yasobanuriye kuri Televiziyo y’Igihugu imiterere y’aya masezerano, anajyana abanyamakuru kuri ubu butaka kugira ngo barusheho gusobanukirwa uko izi sosiyete zizabubyaza umusaruro.

Imbere y’abanyamakuru n’abaturage, Minisitiri w’Intebe Makosso yagize ati “Ntabwo twigeze dusinyana n’u Rwanda amasezerano yo kurwegurira ubutaka.” Yongereyeho ko guverinoma yagaragaje inyandiko zigaragaza ukuri kw’aya masezerano.

Minisitiri w'Intebe Makosso yatangaje ko Congo itigeze igurisha u Rwanda ubutaka bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .