Col Kanamugire David na Lt Col Francis Ngabo bagizwe abayobozi b’ibigo bishya "RSA" na "NCSA"

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kanama 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yemeje abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Colonel David Kanamugire washyizwe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho na ACP Lynder Nkuranga washyizwe mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Colonel Kanamugire yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho (National Cyber Security Authority, NCSA)

Iki kigo cyashyizweho n’itegeko N° 26/2017 ryo ku wa 31/05/2017, gifite intego yo kubaka ubumenyi n’ubushobozi mu by’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, hagamijwe kurinda ubusugire n’umutekano by’Igihugu biganisha ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. NCSA irebererwa na Perezidansi ya Repubulika.

Iki kigo mu nshingano zacyo harimo kugira inama Perezida wa Repubulika n’izindi nzego za Leta n’iz’abikorera ku birebana n’ingamba zo kurinda inyungu z’u Rwanda mu rubuga rw’ikoranabuhanga; guperereza no kugaragaza igikorwa kibangamiye cyangwa gishobora kubangamira umutekano w’Igihugu ku byerekeye urubuga rw’ikoranabuhanga no kumenyesha inzego bireba amakuru yavuye mu iperereza.

Harimo kandi gushyiraho ingamba zo kurinda umutekano w’ibikorwa byose bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga; no gukora indi mirimo yasabwa na Perezida wa Repubulika.

Muri Nyakanga 2020 nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel David Kamu Kanamugire, amuha ipeti rya Colonel. Kanamugire yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo.

Mu bahawe imyanya kandi harimo ACP Lynder Nkuranga, wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze, mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Uyu mwanya wari usanzweho Col (Rtd), Anaclet Kalibata. ACP Nkuranga yari Komiseri Ushinzwe Ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda.

Mu itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, Ubuyobozi Bukuru bw’Iperereza n’Umutekano hanze y’Igihugu ni rumwe mu nzego nkuru za NISS, kimwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Iperereza n’Umutekano imbere mu Gihugu, Ubuyobozi Bukuru bw’Ubutegetsi n’Imari n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu.

NISS ishinzwe muri rusange gukora iperereza imbere no hanze y’Igihugu no gusuzuma ibijyanye n’abinjira n’abasohoka hagamijwe kurinda no gukumira icyahungabanya umutekano w’Igihugu.

Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt Col Ngabo Francis, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda, (Rwanda Space Agency, RSA).

Muri Gicurasi nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Iby’Ikirere mu Rwanda. Ni igitekerezo cyashibutse ku ntambwe u Rwanda rugenda rutera mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye n’ikirere, ndetse kizubakira ku bindi bigo bisanzwe nka ESRI Rwanda ifasha mu bijyanye n’ibipimo ndetse n’Ikigo kiri muri Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe iby’ubumenyi bw’Isi.

Byongeye, u Rwanda rusanzwe rwifashisha ikoranabuhanga ry’ibyogajuru mu gufasha amashusho mu gihe cy’ibarura, gupima ubutaka no mu bushakashatsi. Ni ibikorwa bikeneye gukomeza kubakirwa ubushobozi ndetse bikagurwa.

Iki kigo kandi kizafasha mu bijyanye n’igenamigambi mu birebana n’ubuhinzi, kwita ku bidukikije, kwitegura ibiza n’igenamigambi mu bijyanye n’imijyi binyuze mu kwifashisha ibipimo by’ibyogajuru n’amashusho bitanga.

Ni ikigo kandi kizajya kinategura gahunda zinatuma u Rwanda rubasha kugira umwanya ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’iby’ikirere. Kizanashyigikira gahunda zijyanye n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ikirere n’ikoranabuhanga, kimwe na gahunda zijyanye no gutegura no kohereza ibyogajuru mu kirere.

Ni nacyo kigo kizaba gikurikirana ibijyanye n’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ikirere.

David Kanamugire ubwo yari akiri Lieutenant Colonel, ubu ni Colonel
ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru muri NISS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .