CNLG yamaganye inkuru yatangajwe muri Mail & Guardian iha ijambo abakoze Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye inkuru yanyujijwe mu kinyamakuru Mail & Guardian, yanditswe n’abanyamakuru Judi Rever na Benedict Moran basanzwe bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru yanditswe n’aba banyamakuru bakomoka muri Canada, Judi Rever na Benedict Moran ishingiye ku buhamya abanditsi bavuga ko ngo ari ubw’ibanga bugaragaza uruhare rw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi mu byaha by’intambara.

Usibye kuba iyi nkuru ishingiye ku buhamya bw’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, aba banyamakuru ubusanzwe bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo rya CNLG ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yamaganye inkuru zatangajwe, agaragaza ko zishingiye ku nkuru zipfundikanyijemo ibinyoma.

Rigira riti “Inkuru za Judi Rever na Benedict Moran zatangajwe muri The Continent yo ku wa 28 Ugushyingo 2020 no muri Mail & Guardian yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, ni ibinyoma bishaje kandi bidafite ishingiro.’’

CNLG ivuga ko iyi nkuru yubakiye ku buhamya bw’abantu bamwe biganjemo abahoze mu ngabo zatsinzwe nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikomeza iti “Izi nkuru z’inkorano zakunze kwifashishwa n’abashaka kugaragaza ko Jenoside itabaye ndetse ko yakozwe n’Abatutsi na FPR. Abahanga mu by’amategeko, abarimu muri za kaminuza n’abasesenguzi bubashywe ku rwego mpuzamahanga bakunze kugaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.’’

CNLG ivuga ko ibyakozwe na Judi Rever na Moran ari ibintu basanzwe bakora, bifashishijwe abatangabuhamya batagaragazwa amazina, nyamara bavuga ibitarabayeho.

Bizimana yagize ati “Inyandiko za Judi Rever bigize ubuhakanyi bukomeye no gupfobya Jenoside. Izi nkuru zatangajwe muri Mail & Guardian zongeye gutoneka ibikomere zitwaje ngo ibimenyetso bitahawe agaciro. Bahaye urubuga abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gusubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere abanyarwanda bagezeho bubaka igihugu kibereye bose.”

CNLG igaragaza ko Judi Rever asanzwe azwiho guhanagura ibyaha ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabyegeka ku ngabo za RPA zayihagaritse. Iyi myitwarire ye yigeze kwamaganwa n’abandi bashakashatsi mpuzamahanga bagera kuri 60, bavuga ko bifite ikindi kibyihishe inyuma.

Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

Igitabo cyanditswe n’uyu mugore ukomoka muri Canada, ‘In Praise of blood, the crimes of the Rwandan Patriotic Front’, cyamaganiwe kure n’abahanga mu mateka ya Jenoside ndetse n’inzu isohora ibitabo yari yahawe akazi ko kugisemura mu Gifaransa yanga kubikora.

Igikorwa cyo guhindura mu zindi ndimi ‘In Praise of Blood’ cyamaganwe cyane n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ndetse muri Nzeri 2018 ‘Ibuka-Hollande’, nayo yamaganye Amsterdam University Press yashakaga kugihindura mu Giholandi.

Muri icyo gitabo yanditse muri Werurwe 2018 cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House, Judi Rever ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ingabo zari iza FPR guhanura indege ya Habyarimana, ibintu impuguke zirimo izakozwe Raporo Mutsinzi zagaragaje neza ko ibisasu byarashe iyo ndege byaturutse i Kanombe ahagenzurwaga n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana.

Benedict Moran we asanzwe atunganya filime ndetse akaba n’umunyamakuru ukorera mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Judi Rever asanzwe azwiho inyandiko zihakana kandi zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .