00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNDD-FDD ibona kwigisha benshi ari byo byakemura ikibazo cy’abarimu b’u Burundi bakomeje kujya mu mahanga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 January 2025 saa 04:36
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Reverien Ndikuriyo, yagaragaje ko kwigisha abenshi bazavamo abarimu ari byo byakemura ikibazo cy’abarimu ba Leta bakomeje kujya gushaka akazi mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza, Audace Manirabona, tariki ya 16 Ukuboza 2024 yandikiye Minisitiri w’Uburezi, amumenyesha ko ahangayishikishijwe n’abarimu bakomeje gusezera. Kuva muri Mutarama kugeza ubwo, hari hamaze gusezera abarimu 118.

Muri iyi baruwa, Manirabona yabajije Minisitiri ati “Ni gute umuntu wabonye aho yahembwa amadolari 4000 ku kwezi yaguma aho ahembwa amadolari ari munsi ya 200? Ibi ntibikwiye. Abantu bagomba kumva ko iki kibazo kitazagira aho kitugeza.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kubera mu ntara ya Makamba, umunyamakuru Anicet Nduwayo wa Mashariki TV yabajije Ndikuriyo niba CNDD-FDD idatewe impungenge n’uko kugenda kw’aba barimu kuzasubiza inyuma uburezi n’ubushakashatsi mu Burundi.

Nduwayo yagize ati “Mwebwe ntimufite impungenge ko abahanga igihugu cyateguye, kigashyiramo n’umusanzu, bakaba bari kujya kwigisha mu zindi kaminuza mu bindi bihugu, ko cya cyerekezo kizagorana mu bijyanye n’ubushakashatsi ndetse no gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bukwiye?”

Ndikuriyo yasubije ko ikibazo cy’abakozi bajya gushaka akazi mu mahanga atari icy’abarimu gusa kuko hari n’abaganga bamaze imyaka myinshi bagenda, kandi ngo Komite nkuru ya CNDD-FDD yabonye ko hakwiye kwigishwa benshi kugira ngo hajye haboneka abagenda n’abasigara.

Ati “Erega si aba kaminuza gusa! N’abaganga baragiye. Tuvuga tuti ‘Twigishe benshi’. Iyo uvuze ngo twigishe benshi, hariho ibitegurwa. Murabizi ko hari benshi bari baragiye, benshi bari mu Rwanda, nyuma baragaruka. Erega iyo ikibazo kije, twiga uburyo tuzagishakira umuti.”

Abasesengura ikibazo cyo gusezera akazi muri Kaminuza y’u Burundi bagaragaza ko batewe impungenge n’uko imirimo yayo ishobora guhagarara mu gihe hataboneka igisubizo cyihuse. 118 basezeye mu 2024 biyongera kuri 43 basezeye mu 2023 na 27 basezeye mu 2022.

Audace Manirabona abona ko umushahara w'abarimu ba kaminuza ukwiye kongerwa kugira ngo badakomeza kujya gushakira akazi mu mahanga
Ndikuriyo wa CNDD-FDD we abona ko igisubizo kuri iki kibazo ari ukwigisha benshi bazaba abarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .