CMI yakajije ibikorwa byo kwinjiza impunzi z’abanyarwanda muri RNC ya Kayumba Nyamwasa

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda ibinyujije mu kigo gishinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) ikomeje ibikorwa byayo byo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa, hagamijwe guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen Abel Kandiho, ni we uri ku ruhembe rw’ubwo bufasha bwa Uganda kuri RNC, aho akoresheje abakozi ba CMI bamaze minsi bajya gushaka abayoboke ba RNC mu nkambi zibamo abanyarwanda no gutanga ibikoresho byo kwifashisha mu myitozo.

Abemeye kwinjira muri RNC bahabwa imyitozo n’imyumvire igamije kubangisha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Inkambi na Nakivale na Kyaka nizo ziza ku isonga mu zo abakozi ba CMI n’abayoboke ba RNC bajya gushakamo amaboko.

Biravugwa ko intego ari ukubategura mu mutwe, mu bushobozi no kubumvisha ko bagiye kurwana intambara igamije guhungabanya u Rwanda.

Umwe mu bazi neza iby’ibi bikorwa yagize ati “Mu nkambi babaheramo imyitozo ishingiye ku ngengabitekerezo ya ‘Chakamuchaka’, izwi mu butegetsi bwa Museveni nk’ikoreshwa mu koza ubwonko abaturage ba Uganda.

Iyo ngengabitekerezo ya Chakamuchaka ikoreshwa mu kwangisha u Rwanda abo bayoboke bashya ba RNC, ngo barwane bumva ko barwanira ukuri.

Si ubwa mbere abakozi ba CMI na RNC bakoresha uburyo bwo kujya hirya no hino mu nkambi n’ahatuye abanyarwanda, bashakisha abayoboke bashya.

Kubera kubikora mu ibanga, rimwe na rimwe imigambi ya CMI yagiye itahurwa hakiri kare kubera ko itabanza kuvugana n’izindi nzego nka Polisi hakaba ubwo zigoganye.

Hari ubwo abakozi ba RNC bajya mu biturage gukoresha inama zo kubona abayoboke bashya, bagatabwa muri yombi na Polisi akenshi iba idafite amakuru y’ibijya mbere.

Byabaye mu minsi ishize aho abakozi ba RNC bafatiwe mu gace ka Kasanda, mu Karere ka Mubende. Polisi yabataye muri yombi ariko CMI irahagoboka isaba ko boherezwa i Kampala kujya gukurikirana ibyabo neza, bagezeyo bararekurwa ku busabe bwa Gen Kandiho.

Vuba aha kandi umwe mu basirikare bakuru ba UPDF ukuriye ubutasi muri diviziyo ya kabiri y’ingabo ifite ibirindiro ahitwa Makenke muri Mbarara, yumvise amakuru y’uko hari abantu bari guhabwa imyitozo na RNC anyarukirayo ashaka kubata muri yombi ngo bajye guhatwa ibibazo. Yaje kumenya ko ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko byahawe umugisha n’umukoresha we muri CMI, arabareka.

Nyuma y’uko ahantu RNC yagendaga ikorera imyitozo hirya no hino muri Uganda hakomeje kugenda hatahurwa, bimuriye ibirindiro mu nkambi za Nakivale na Kyaka. Guhera muri Kamena uyu mwaka kandi, hari inzu y’ibanga iherereye Bugolobi, ahazwi nka Mpanga ahakorerwa imyitozo y’abambari ba RNC. Iyo nzu bivugwa ko irinzwe bikomeye n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ku isonga y’abakozi ba RNC bakomeye muri Uganda haza uwitwa Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana bashinzwe guhuza ibikorwa by’uwo mutwe, bafashijwe na muramu wa Kayumba Nyamwasa witwa Frank Ntwari uba muri Afurika y’Epfo.

Abandi nka Epimaque Runanira na Robert Higiro bashinzwe gutanga amasomo, bagakorana bya hafi n’abarimo Umunyamabanga Mukuru wa RNC muri Amerika, Gervais Condo, Epimaque Ntamashobora, Komiseri muri RNC ubarizwa mu Bwongereza n’abandi.

Mu biganiro bigamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda byabaye muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda rwagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri byinshi Uganda igomba gukora harimo no kwitandukanya burundu n’iyo mitwe irwanya u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, icyo gihe yagize ati “Harimo irekurwa rya bamwe mu banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda, ndetse twumvise ko habayeho kwambura ibyangombwa umuryango The Self-worth Initiative wafashaga mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda."

"Gusa nubwo hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, haracyari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda, ifite intego y’ibanze yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Hashize hafi imyaka itatu umubano w’u Rwanda na Uganda urimo igitotsi, nyuma y’amagana y’abanyarwanda bagiye bafungirwa muri icyo gihugu, bagatotezwa abandi bakicwa bashinjwa kuba ba maneko, abandi bakazira ko banze kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibyo birego Uganda yagiye ibyerekwa kenshi hagatangwa n’ibimenyetso, nyamara ibyakozwe ngo bikemuke ni bike cyane.

Umuyobozi wa CMI, Abel Kandiho ni umwe mu batungwa agatoki ku gushyigikira ibikorwa bya RNC muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .