00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CEPGL irimo u Rwanda, u Burundi na RDC mu nzira yo gusenywa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 November 2024 saa 02:41
Yasuwe :

Hashize imyaka 48 n’ukwezi kumwe u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre bishinze umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari witwa CEPGL (Communauté Economique des Pays des Grands Lacs).

Intego zatumye CEPGL ishingwa zari ubufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu biyigize n’ababituye, gushyiraho ibikorwa bihuriweho by’iterambere, guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no koroshya urujya n’uruza.

Izi ntego zagombaga gushyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cy’uyu muryango gishinzwe ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi, IRAZ (Institut de Recherche Agronomique et Zootechnique), SINELAC ishinzwe gutunganya ingufu z’amashanyarazi na banki y’iterambere ya BDEGL.

Amakimbirane hagati y’ibihugu bigize CEPGL yatsikamiye imikorere yayo, ndetse yigeze gusenyuka mu 1996, yongera kuzanzamuka hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu mu 2008.

Nubwo byitwa ko ibikorwa by’uyu muryango byasubukuwe, bisa n’aho ugisinziriye kuko abayobozi bo muri ibi bihugu ntibahurira mu nama. Umubano w’ibi bihugu muri iki gihe na bwo ni mubi bitewe ahanini n’intambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro aherutse kugirana na RadioTV10 yatangaje ko ubu CEPGL imeze nk’itariho nubwo ibigo byayo nka SINELAC bigikora.

Yasobanuye ko hari gutekerezwa ukuntu uyu muryango wasenyerwa mu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati, ECCAS, kuko u Rwanda, u Burundi na RDC bihuriye muri iyi miryango yombi ifite intego zimwe.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Uracyabaho ariko ubaho utariho. Ni nk’aho usinziriye ariko ubu mu rwego rwa ECCAS hari ibiganiro byo kuvugurura uyu muryango kugira ngo uhuzwe n’indi miryango igizwe n’ibihugu byose biri muri ECCAS."

Yasobanuye ko hari undi muryango w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati washinzwe muri Werurwe 1994, CEMAC, na wo uzasenyerwa muri ECCAS bitewe n’uko ibihugu byose biwugize na byo biri muri ECCAS.

Yagize ati “CEPGL igizwe n’ibihugu bitatu, byose biri muri ECCAS, hari n’undi muryango witwa CEMAC wo muri Afurika yo hagati na wo urimo ibihugu byose biri muri ECCAS. Ibirimo biganirwaho ni uko iyi miryango ya CEPGL na CEMAC yahurizwa muri ECCAS ku buryo n’ibikorwa byakorwa mu rwego rwa ECCAS. Ngira ngo ni byo byiza ariko biracyaganirwaho."

Inama ya CEPGL iheruka guhuza abakuru b’ibihugu biyigize yabaye ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, tariki ya 28 Kamena 2024 yabwiye abanyamakuru ko guhura kw’abayobozi kuri izi mpande bitashoboka mu gihe umubano wazambye.

Ibikorwa bya SINELAC byo gutunganya ingufu z'amashanyarazi byo birakomeje nubwo CEPGL isa n'isinziriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .