Ni igikorwa cyakozwe muri rusange n’Aba-Cardinal baturutse hirya no ku Isi, cyabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, i Vatican mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025.
Buri Cardinal wari muri iyi Bazilika yageze imbere y’isanduku irimo umurambo wa Papa Francis, aramwunamira mu rwego rwo kumuha icyubahiro kimukwiye nk’uwahoze ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.
Cardinal Kambanda yagiye i Vatican ku mugoroba wo ku wa 22 Mata kugira ngo ajye kwifatanya na bagenzi be mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Umuhango wo gushyingura Papa Francis uzabera muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Maria Maggiore tariki ya 26 Mata, bitandukanye n’abandi benshi kuko bo bashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Icyemezo cyo gushyingura Papa Francis muri iyi Bazilika ya Santa Maria Maggiore iherereye mu Mujyi wa Roma cyaturutse ku cyifuzo cye. Yasobanuye ko mu buzima bwe bwose, yiyambazaga Mariya Mutagatifu utarasamanywe icyaha.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yageze i Vatican kwifatanya n’abandi ba-cardinal mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis uteganyijwe ku wa 26 Mata 2025.
🎥:RBA pic.twitter.com/9FkYLmEe4K
— IGIHE (@IGIHE) April 23, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!