Canal + yiyemeje gufasha Abanyarwanda gusoza iminsi mikuru bagezwaho dekoderi zihendutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe gucuruza amashusho Canal+ Rwanda mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani gikomeje poromosiyo igamije kugeza dekoderi zihendutse ku banyarwanda bose bifuza kureba amashuho meza bareba imipira yose ndetse na filime zigezweho.

Kuri uyu wa Gatanu, abakozi bose ndetse n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi ba Canal + bazindukiye mu gikorwa cyo gukangurira abanya-Kigali kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo nabo binjire mu bakiliya bareba ibyiza.

Sophie Thatchoua,Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda yavuze ko iki gikorwa cyo kwegera abanyarwanda ari kimwe mu bikorwa bashyize imbere kugira ngo buri munyarwanda amenye ibyiza Canal+ Rwanda imugezeho, bihereye ku ifatabuguzi rihendutse ry’amafaranga 5,000 ugahabwa amashene 188 yose ari mu Gifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.

Ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, Aimé Abizera we yongeyeho ko bifuza ko buri munyarwanda wese yatunga dekoderi ya Canal+ ubundi akabona itandukaniro kuko Canal+ yaje mu Rwanda yiteguye kudabagiza abanyarwanda bose.

Canal+ Rwanda isanzwe ifite amafatabuguzi ane arimo Ikaze igura 5,000 Frw ku kwezi ukareba amashene 188, Zamuka igura 10,000 Frw ku kwezi ukareba amashene 229, Zamuka na siporo igura 20,000 Frw ku kwezi ukareba amashene 237 na Ubuki igura 30,000 Frw ku kwezi ukareba amashe 265 ariyo mashene yose ya Canal+.

Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani dekoderi ya Canal+ iri kugura amafaranga 10,000. Iyi poromosiyo izarangira kuya 31 Ukuboza 2020. Abifuza kugura ibi bikoresho bagana umucuruzi wemewe wa Canal+ aho bakorera mu gihugu hose.

Uguze dekoderi ahabwa n'ibyangombwa byayo byose
Kur uyu wa Gatanu abakozi ba Canal +bazindukiye mu gikorwa cyo gukangurira abanya-Kigali kugura ifatabuguzi rihendutse
Canal + yagabanyije ibiciro bya dekoderi igamije kudabagiza abakiliya bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .