Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya kane, aho uyu muryango na CANAL+ bimaze imyaka ine bifatanya gushaka abana n’imiryango itishoboye ngo ifashwe kuzamura imibere yabo.
Umwe mu babyeyi bafite abana bafashwa muri iyi gahunda bishimira cyane ko bafashijwe ngo abana bajye ku ishuri mu gihe mbere kubera ubushobozi buke bamwe biberaga mu muhanda.
Ati “Twari mu buzima bubi kuko ikibazo twari dufite gikomeye cyari ukubona amafaranga y’ishuri, ariko badufashije byaroshye kuko ubu abana batabura amafaranga n’umwamburo by’ishuri ndetse ntabwo babura icyo kurya.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ International, Adrien Bourreau, avuga ko Canal+ itari mu Rwanda mu rwego rwo gukora ubucuruzi gusa ahubwo ihari mu rwego rwo gufasha gukora n’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Umuryango A-BATO ufite intego yo kwita ku mwana, umugore ndetse ukanabashishikariza ku kwita ku bidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!