Iyi poromosiyo izafasha abantu bose gukomeza kuryoherwa n’amashusho meza y’ibyo bareba kuri CANAL+ byaba ari imikino, filime, imyidagaduro y’abana n’iyagenewe umuryango muri rusange n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Canal+ bugaragaza ko bushyize imbere inyungu z’abakiliya bayo bose bijyanye n’ibyo bakunda kureba umunsi ku wundi.
Binyuze muri iyo poromosiyo, CANAL+ Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byoroheye buri wese ku bikoresho byayo, igabanya amafaranga ya ’installation,’ ndetse inatanga iminsi 15 y’ubuntu ku bafatabuguzi bari basanzwe bayikoresha.
Guhera tariki ya 18 Gashyantare 2025, abakiriya bashya n’abari basanzwe bakoresha serivisi za CANAL+ bakomeje kuryoherwa n’igabanyirizwa ry’ibiciro ku bikoresho bitandukanye na serivisi yo kubishyira mu nzu.
Ku bakiliya bashya, kubona ’decoder’ kuri ubu basabwa kwishyura amafaranga 5.000 Frw gusa, ndetse no kuyishyira mu nzu ’installation’ ikiguzi kiba 5.000 Frw.
Ku bakiliya basanzwe, buri wese wongeye kwishyura ifatabuguzi rye guhera iyo tariki ya 18 Gashyantare 2025, ahabwa iminsi 15 y’ubuntu yo kureba amashene yose ya CANAL+.
CANAL+ Rwanda yateguye porogaramu zidasanzwe zirimo n’izikunzwe zizajya zitambukaho ku mashene yayo atandukanye.
Muri ibyo harimo filime yitwa ’My Father-in-Law’ izatangira gutambuka tariki ya 13 Mata 2025 kuri ZACU TV na City Maid (Season 16 & 17) izatangira gutambuka ku wa 12 Werurwe 2025 kuri ZACU TV.
Hari kandi iyitwa ’Qui veut épouser mon fils Afrique?’ yatangiye gutambuka ku wa 18 Mutarama 2025 kuri CANAL+POP na Diana Salazar yatangiye gutambuka ku wa 15 Gashyantare 2025 kuri NOVELAS TV, ndetse na ’cartoon’ z’abana zihariye zizajya zitambuka kuri CANAL+FAMILY.
Abakunzi b’imikino na bo bazaryoherwa na UEFA Champions League, Shampiyona y’u Bwongereza, La Liga, Shampiyona yo muri Arabie Saoudite, Shampiyona y’u Bufaransa n’indi mikino itandukanye izaba inyura kuri shene zinyuranye za Canal+ za siporo nka Canal+ Sport.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!