00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zatashye amashuri zubakiye abaturage

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 September 2024 saa 08:14
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 zatashye ibyumba by’amashuri bine zubatse mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, mu rwego rwo gufasha abaturage bari barazahajwe n’ibyihebe.

Ibi byumba bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 500 biri mu ishuri ribanza rya Namalala ubusanzwe ritagiraga inyubako kuko abanyeshuri 122 baryo bigiraga munsi y’ibiti.

Namala ni agace kegereye umupaka w’akarere ka Mocimboa da Praia n’aka Palma. Ibiro by’iyi ntara bisobanura ko gatuwe n’abaturage hafi 1700.

Guverineri w’iyi ntara, Valige Tauabo, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’uyu musanzu, agaragaza ko kubaka iki gikorwaremezo ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe buri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Turagira ngo mu buryo bwihariye duhe icyubahiro, tunashimire ingabo z’u Rwanda zadufashije kubaka iki gikorwa remezo cy’ishuri, byerekana neza ubuvandimwe n’ubufatanye bushinze imizi mu mitima yacu twese.”

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.

Nyuma yo gusenya ibirindiro bihoraho uyu mutwe wari ufite mu turere dutandukanye tw’iyi ntara, zacyuye abaturage bari barahunze, zikomeza ibikorwa byo guhigira abarwanyi bawo mu mashyamba.

Muri ubu butumwa bw’amahoro, ingabo z’u Rwanda zifatanya n’abaturage bo muri Cabo Delgado kubaka ibikorwaremezo ndetse no mu bikorwa by’umuganda.

Ibi byumba by'amashuri bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 500
Ibi byumba byubakiwe abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Namalala bigiraga munsi y'ibiti
Ubusanzwe abanyeshuri 122 ni bo bigiraga muri iri shuri
Ibyishimo byari byinshi ku banyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Namalala
Mu 2021, ingabo z'u Rwanda zubatse iteme rihuza Mocimboa da Praia na Awasse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .