Izi ntwaro zigaragara ku kibuga cy’indege cya Goma, ahahoze ikigo cy’ingabo zidasanzwe za RDC muri Kirimanyoka, ahazwi nka Camp de Tir Armageddon hatorezwaga ingabo z’iki gihugu zo muri batayo ‘Satan II’, Mubambiro n’ahandi hatandukanye.
Colonel mu ngabo z’u Rwanda uri mu kiruhuko aherutse gutangariza ikinyamakuru The New Times ko izi ntwaro zitari izo kwifashishwa mu guhangana na M23, ahubwo ko zagombaga kwifashishwa mu gutera u Rwanda.
Uyu musirikare yagize ati “Izi ntwaro ntabwo zari izo kurasa umutwe witwaje intwaro muto nka M23, zakusanyijwe kugira ngo zifashishwe mu gutera u Rwanda.”
Amakuru y’uyu musirikare ashimangira umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo gutera u Rwanda nk’uko yabivugiye mu ruhame kenshi. Ibi kandi byanagaragariye mu bimenyetso byahatuwe ahabaga ibi bigo bya gisirikare.
Bivugwa ko kuva mu Ugushyingo 2021, Tshisekedi yashoye byibura miliyari enye z’amadolari ya Amerika mu kugura ibikoresho bya gisirikare n’ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo ahangane na M23.
Zimwe mu ntwaro zihambaye M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za RDC ku kibuga cy’indege cya Goma harimo BM-21 Grad. Ni imbunda yakozwe n’Abasoviyete ifite iminwa 40 ishobora kurasa mu ntera y’ibilometero biri hagati ya 20 na 40.
BM-21 ni imbunda mbi cyane nk’uko byemezwa n’abashinzwe umutekano kuko ishobora kurasa amakompora 40 mu masegonda 20 gusa, kandi aho aguye hose harashwanyagurika. Bisobanuye ko abo irasheho baba bafite amahirwe make yo kurokoka.
Kuri iki kibuga kandi hafatiwe imbunda ya 122mm RM-70 21 BM ifite ubushobozi bwo kurasa mu bilometero 20. Na yo ifite iminwa 40, kandi ishobora kurasa amakompora 40 mu mwanya muto.
Hanafatiwe imbunda ebyiri za 122mm D-30 zifite amapine, zifite ubushobozi bwo kuzenguruka impande zose. Zishobora kurasa mu ntera y’ibilometero biri hagati ya 15,4 na 21,9.
M23 yafashe imbunda zitandukanye zishobora guhangana n’ibitero by’indege ndetse n’amasasu yazo kandi menshi. Izo zirimo 107 Katyusha, mortiers za 120mm, 30mm, na 20mm.
Ku kibuga cy’indege cya Goma hafatiwe indege z’intambara zirimo Sukhoi-25 imwe mu zo Leta ya RDC yaguze mu Burusiya, ifite ibyangombwa byayo byose birimo imbunda ndetse n’amakompora.
Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu bigo bya gisirikare nk’imfungwa z’intambara, aho zigenzurwa na M23. Zihafite intwaro zitandukanye zirimo ibifaru ndetse n’imbunda z’iminwa miremire.
Umwe mu barwanyi ba M23 yatangaje ko icyo bashaka ari uko ingabo za SADC ziva muri RDC, kandi ko niziramuka zigiye, zitazemererwa gutahana izi ntwaro. Bisobanuye ko M23 ishaka kuzisigarana.
Imirwano ikomereje mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi uko M23 ifata ibice, ni ko yambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC intwaro nyinshi. Urugero ni urwa Bukavu, umujyi wafashwe na M23 tariki ya 16 Gashyantare 2025.




















Amafoto: The New Times
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!