Imirwano ikomeye iheruka muri iyi ntara ni iyahanganishije impande zombi mu duce two muri teritwari ya Masisi turimo Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Nzeri 2024.
Muri iryo joro, igisirikare cy’iki gihugu cyatangaje ko cyigaruriye uduce n’imijyi byinshi byari byarafashwe na M23, gusa ni amakuru yashidikanyijweho bitewe n’uko kitatangaje amazina y’ibyo bice.
Iki gisirikare kizwi nka FARDC cyatangaje ko cyiteguye kwisubiza ibindi bice M23 yafashe, kandi ngo ntikizemera ko hari santimetero imwe isigara mu maboko y’uyu mutwe witwaje intwaro.
Ofisiye wo muri M23 aherutse kubwira umunyamakuru wa Kivu Press Agency ko nubwo hari kuba ibiganiro bya Luanda bigamije guhagarika iyi ntambara, bazi ko bashobora kugabwaho ibitero na FARDC.
Ati “Nubwo hari ibiganiro by’amahoro i Luanda, dushobora kugabwaho ibitero na FARDC vuba cyane. Igitambo cy’ubuzima bw’abantu benshi ntacyo kibwiye Tshisekedi. Gushotora M23, yica abasivili ni bwo buryo bwe ariko tuzi uko twabigenza. Turwanira kugarura imiryango yacu muri Congo.”
Aka gahenge gahari gashingira ku cyemezo cyafashwe n’abahagarariye RDC, u Rwanda na Angola, ubwo bahuriraga i Luanda tariki ya 31 Nyakanga.
Imirwano ya M23 na Wazalendo mu gihe cy’agahenge
Ni kenshi amahanga asabye impande zishamiranye muri RDC guhagarika imirwano, mu gihe zitegereje umusaruro w’ibiganiro by’amahoro bigamije gushaka igisubizo kirambye cy’aya makimbirane.
Yaba M23 ndetse na FARDC bisezeranya abahuza kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano ariko urusaku rw’imbunda rukomeza kumvikana muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC ni ryo rikunze kuvugwaho ubushotoranyi, ryo rigasobanura ko rirwanira kwambura M23 ibice igenzura.
M23 isubiza ko ihangana na Wazalendo mu rwego rwo kurwanirira abasivili bari mu bice ingenzura no kurinda ibirindiro byayo bigabwaho ibitero n’iri huriro rya Leta ya RDC.
Icyumweru cyose kibanziriza igiheruka cyabaye icy’imirwano hagati ya M23 na Wazalendo muri Rutshuru na Masisi, ituza mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Sake na Goma mu ihurizo
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, umujyi wa Goma na Sake yabaye nk’ibirindiro by’ihuriro ry’imitwe itandukanye irimo iy’abacancuro, Wazalendo, iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) na FARDC.
Iyi mitwe yahuriye muri iyi mijyi mu gihe hari ubwoba ko M23 yashoboraga kuyifata kuko yari imaze gufata ibice biri mu nkengero zayo. Byasaga n’aho M23 yamaze kuyizenguruka.
M23 imaze igihe kinini ifunze inzira zose zo ku butaka zihuza umujyi wa Goma n’ibindi bice, keretse gusa umuhanda uwuhuza n’uwa Sake. Uyu muhanda ugenzurwa n’imitwe myinshi irimo uwa SADC, Wazalendo, FARDC na FDLR.
Mu rwego rwo kurinda umujyi wa Goma, FARDC yashinze ibirindiro hafi y’inkambi ziwukikije. Nko mu nkambi ya Mugunga, yahashyize imbunda nini zireba mu bice bigenzurwa na M23, hakurya mu misozi ikikije Sake.
Ni umuvuno ugamije kugira ngo FARDC nirasa mu birindiro bya M23, M23 izirinde gusubiza kugira ngo itarasa mu nkambi z’impunzi, cyangwa se ninasubiza izashinjwe kwica impunzi.
Abacancuro baturutse muri Romania na bo bashinze ibirindiro bibiri by’imbunda nini i Sake, bimwe biri hafi ya Ecole Primaire Pastorale Kadogo; ishuri riri mu gice gituwe cyane.
Ibindi birindiro by’izi mbunda babishinze y’ikigo nderabuzima cya Sake. Iki kigo cyarafunzwe bitewe n’imirwano yabereye hafi yacyo, ariko ibice bigikikije biratuwe cyane.
Ihuriro ry’imitwe ya Leta ya RDC kandi yashinze imbunda ku muhanda wa Sake-Goma usanzwe unyuramo abantu benshi, baba abari mu bikorwa byabo cyangwa abahunga.
Bisobanuye ko iri huriro riramutse rirashishije imbunda ziri kuri uyu muhanda, M23 igasubiza, hashobora gutikirira ubuzima bwa benshi bawunyuramo. Ni ikindi kibazo ku mutekano w’abasivili.
Kuva mu ntangiriro za 2024, ibyaha birimo ubujura n’ubwicanyi byariyongereye mu mujyi wa Goma. Abaturage babihuza n’ubwiyongere bw’abitwaje intwaro bawurinda, barimo FARDC n’indi mitwe.
Sosiyete sivile zibona ko kugira ngo amahoro aboneke, hakenewe ikirenze ‘Operation Safisha Mji’ yifashishwa mu kurwanya ubugizi bwa nabi muri Goma. Basaba ko abasirikare bataba bari ku burinzi basubizwa mu bigo byabo.
Gutsinsura FDLR byabaye irindi hurizo
Mu myaka 30 abarwanyi ba FDLR bamaze mu burasirazuba bwa RDC, baranzwe n’ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi, ndetse abakurikiranira hafi intambara zibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko ari yo nyirabayazana w’ihungabana ry’umutekano.
Mu gihe hashakwa icyazana amahoro n’umutekano birambye muri RDC no mu karere, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe uyirwanya ukwiye gusenywa.
Leta ya RDC muri Werurwe 2024 yemeye igitekerezo cyo gusenya FDLR, hashyirwaho itsinda ry’inzobere zo mu rwego rw’ubutasi zayo, iz’u Rwanda na Angola zikora igenamigambi ku buryo iki gikorwa kizagenda.
Tariki ya 29 n’iya 30 Kanama, izi nzobere zahuriye i Rubavu, zitegura uburyo bwo gusenya FDLR, zishyikiriza raporo abaminisitiri b’ibi bihugu bitatu bagombaga guhurira i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024.
Muri ibi biganiro, intumwa za RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, zisubiyeho, zanga uburyo bwo gusenya FDLR bwateguwe n’inzobere mu butasi.
Kwisubira kw’intumwa za RDC kwagaragaje ko ubutegetsi bw’iki gihugu bushaka gukomeza gukorana na FDLR mu ntambara buhanganyemo na M23, kandi ko butifuza amahoro mu karere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!