Byemejwe ko muri uyu mwaka wa 2020 nta bizamini bya Leta bisoza amashuri bizabaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Gicurasi 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2020, nta bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizabaho, kuko umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Bivuze ko abanyeshuri bari basabwe gusubira mu ngo guhera tariki 16 Werurwe 2020, bagiye kumara amezi atandatu iwabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yabwiye IGIHE ko ibizamini bya Leta byari biteganyijwe muri uyu mwaka bitazakorwa.

Yagize ati “Bivuze ko amashuri azafungura mu kwa cyenda. Amakuru arambuye ku ngengabihe z’umwaka w’amashuri azatangazwa. Muri 2020 nta bizamini bya Leta bizabaho.”

Ntabwo Mineduc yasobanuye byinshi ku bijyanye no kwimuka kw’abanyeshuri, gusa icyumvikana ni uko abanyeshuri bazakomereza mu myaka bari basanzwe bigamo.

Byari biteganyijwe ko amashuri azongera kujya atangira muri Nzeri guhera mu mwaka wa 2022, aho gukomeza gutangira umwaka w’amashuri muri Mutarama nkuko byari bisanzwe.

Uburere bw’abana n’ibigo byigenga mu bibazo

Umwanzuro wafashwe wo gufunga amashuri kugeza muri Nzeri uyu mwaka, ugamije gukomeza kurinda igihugu ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Icyakora, impungenge zikomeje kuba ku mibereho y’ibigo by’amashuri byigenga n’abakozi babyo babeshwagaho n’amafaranga aturutse ku yo abanyeshuri bishyura.

Umunyamabanga Mukuru wa sendika ihuriza hamwe abakozi bakora mu mashuri yigenga, SENJOUSMEL, Nkotanyi Abdon Faustin, yabwiye IGIHE ko bakomeje kwakira amabaruwa menshi y’amashuri yigenga yahagaritse abakozi.

Ati “Byagaragaje ko tuvuga ngo dufite ibigo byigenga bishobora kuba bisa nk’ibitariho. Icyemezo cyafashwe mu kwezi kwa gatatu, bahagarika abakozi mu kwezi kwa kane, ni yo mabaruwa turimo tubona azenguruka ahantu hose. Wananirwa guhemba umukozi ukwezi kumwe ukavuga ko icyo kigo kibaho?

“Ikigo kimaze imyaka itanu icumi cyangwa kimaze umwaka umwe cyemewe, gishobora guhita gifunga ntacyo kimariye umukozi ugikoreye imyaka ibiri, itatu, icyo kigo kiriho?”

Nkotanyi yavuze ko ibigo byinshi byahise bihagarika abakozi mu gihe cy’amezi atatu badahemberwa kandi itegeko rinemera ko ayo amezi ashobora kongerwaho andi atatu.

Kuba abarimu bashobora kumara amezi atandatu badahembwa, amahirwe menshi ni ayo kujya gushaka akandi kazi kari hanze y’ubwarimu.

Nkotanyi avuga ko ibyo biteye impungenge ku ireme ry’uburezi mu gihe amashuri azaba afunguye.

Ati “Nagira ahandi abona ikiraka, icyo gihe umuntu wumvaga ubuzima bwe azabukomeza mu mashuri yigenga yabyihorera akajya gukorera Leta cyangwa ahandi. Ese uwo mukozi nabona akazi ahandi ubwo azaba agitegereje ko amashuri afungurwa noneho agakomeza aho yakoraga?”

“ Ese iryo hindagurika ry’abarimu b’amashuri n’ababyeyi n’ubukungu buzaba butameze neza , icyo gihe bwo abanyeshuri bazaboneka? Ba nyir’ibigo bo se guha akazi abarimu bashya bizaba byoroshye? Icyo gihe se ireme ry’uburezi rizaba rimeze gute?”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri, APACOPE ruherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Dusabeyezu Adelaide, yavuze ko ibijyanye no guhemba abakozi mu mashuri yigenga, bireba cyane imigungire y’ibigo.

Ati “Ibyo bijyana n’imicungire ya buri kigo ariko ibindi dukurikiza gahunda uko zimeze.”

Yavuze ko ingamba zafashwe zose nta wazinubira kuko ari “icyorezo cyaje nta muntu wagihamagaye.”

Nkotanyi we yavuze ko Leta ikwiriye gushaka uburyo yafasha abakozi b’amashuri yigenga kugira ngo babashe kubaho muri ayo mezi ari imbere kuko guhembwa n’ibigo byabo bisa nk’ibigoye.

Ati “Leta yashaka wenda nk’icya kabiri cy’imishara y’uwo mwalimu cyangwa ikaba yamuhemba ariko agashobora kubaho muri iki gihe.”

Imicungire y’abanyeshuri mu ngo

Nkotanyi yavuze ko hakwiriye gutekerezwa ku buryo bw’imicungire y’abanyeshuri bari mu ngo muri aya mezi ane ari imbere.

Leta yatangiye koroshya ingamba zimwe na zimwe, ibikorwa by’ingenzi by’ubucuruzi n’ingendo nke birakomorerwa guhera kuwa Mbere tariki 4 Gicurasi.

Nkusi avuga ko ibyo bitanga icyizere ko n’ingendo rusange n’ibindi bikorwa bishobora gufungurwa mu minsi iri imbere, mbere y’uko amashuri afungurwa.

Mu gihe ibindi bikorwa byaba bifunguwe, gucunga abanyeshuri bari mu biruhuko bishobora kuzagorana, ariyo mpamvu asaba ko habaho uburyo bwo kubahuriza hamwe aho bishoboka mu bice batuyemo, bakajya basubiramo amasomo bafashijwe n’abarimu baturanye.

Ati “Natwe turabyemera ko gufata abanyeshuri baza kwicara mu ishuri ari ijana, abo bana hagize urwara bose bashira. Ariko se dufite abarimu bari mu midugudu , dufite ababyeyi nabo bafite impamvu zituma batajya gukora bari mu midugudu, nta kintu cyakorwa hagati aho abo bana bakagira uko bacungwa?”

“Cya gihe bazaba bavuze ngo abantu nibasohoke, kuki amashuri ahari, inzu zihari abantu batabikoresha ariko abana bakagira ikintu bahugiraho kurusha kwicara amezi atandatu?”

Minisiteri y’Uburezi yatangije uburyo bwo gukomeza gutanga amasomo hifashijwe ikoranabuhanga, aho abanyeshuri bamenyeshwa amasaha amasomo aratambukira kuri za televiziyo, radiyo no kuri Internet bagakomeza kwihugura.

Amashuri makuru na za Kaminuza amenshi yashyizeho uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (e-learning) mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kudapfusha umwanya ubusa mu gihe bari mu rugo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu mwaka wa 2018, igaragaza ko mu mashuri yose yo mu Rwanda hari abanyeshuri basaga miliyoni 3.6, abakozi b’amashuri basaga ibihumbi 94 n’amashuri asaga ibihumbi 13.

Abanyeshuri bari basabwe gusubira mu ngo iwabo muri Werurwe uyu mwaka nk'imwe mu ngamba zo guhashya icyorezo cya coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .