00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byatahuwe ko telefoni z’abayobozi bakomeye muri Espagne zumvirizwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 May 2022 saa 10:59
Yasuwe :

Inzego zitandukanye zishinzwe ubutasi muri Espagne zatangaje ko telefoni ya Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Pedro Sanchez na Minisitiri w’Ingabo, Margarita Robles, zinjiriwe n’abantu batazwi binyuze muri ‘software ya Pegasus’.

Pegasus ni ikoranabuhanga rishobora kwinjizwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, bigakorwa mu buryo nyirayo atabimenya, maze rikajya ritanga amakuru ya telefoni ye.

Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Espagne, Bolanos Felix, niwe wemeje ayo makuru, agaragaza ko bafite ibihamya bifatika.

Yakomeje agira ati “Turemeza neza ko ari ibyaturutse hanze…kubera ko muri Espagne, ahantu hari demokarasi nk’aha, buri kwinjirirwa kose gutahurwa n’inzego zibishinzwe kandi zibifitiye uburenganzira.”

Bolanos yavuze ko Minisiteri y’Ubutebera igiye gukora iperereza kuri ibyo bikorwa kugira ngo hamenyekane abashakaga kwinjirira abayobozi bakuru muri icyo gihugu.

Ntabwo hatangajwe abagerageje kwinjirira aba bayobozi bakomeye muri Espagne, ariko amakuru akavuga ko telefoni ya Minisitiri w’Intebe yinjiriwe muri Gicurasi 2021 mu gihe iya Minisitiri w’Umutekano yinjiriwe muri Kanama uwo mwaka.

Sosiyete ya NSO Group yakoze Pegasus yakunze gushinjwa kuba yaragurishije iyi ‘software’ kuri za leta kugira ngo zibashe gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gusa iyi Sosiyete yakunze kubitera utwatsi.

Telefoni ya Minisitiri w'Intebe wa Espagne yarumvirijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .