00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gufungwa kwa Gen Bruno Mpezo washinjwaga gukorana na FDLR kwari ukuyobya uburari- Loni

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 05:59
Yasuwe :

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko itangazo ry’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ry’uko Gen Maj Bruno Mpezo wayoboraga akarere ka gisirikare ka 34 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yafunzwe akekwaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ryari rigamije kuyobya uburari.

Leta ya RDC imaze igihe kinini iri ku gitutu cy’amahanga ayishinja gukorana n’uyu washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wanashyizwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorera ubugizi bwa nabi mu karere k’ibiyaga bigari.

Iki gitutu ni cyo cyatumye mu Ugushyingo 2023, Umugaba Mukuru wa FARDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa aha abasirikare ayoboye ‘telegramme’ ibamenyesha ko bagomba guhagarika gukorana ndetse no kuvugana n’abarwanyi ba FDLR, kandi ko uzabirengaho azahanwa.

Iri tangazo ryakurikiye intambwe yari imaze guterwa mu biganiro abayobozi bo muri Amerika bagiranye n’abo mu Rwanda na RDC, ariko ryateraga ugushidikanya kuko byari bisanzwe bizwi ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR bugengwa n’ubuyobozi bukuru bwa RDC n’ubwo mu rwego rw’igisirikare.

Tariki ya 30 Ukuboza 2023, Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa yatangaje ko Bruno Mpezo yafashwe akurikiranweho gukoresha nabi abasirikare n’ibikoresho by’igisirikare, yanarenze ku ibwiriza ry’Umugaba Mukuru, akomeza gukorana na FDLR.

Gen Maj Ekenge yagize ati “FARDC iramenyesha abenegihugu n’amahanga ko yafashe Gen Maj Mpezo Mbele Bruno wayoboraga akarere ka gisirikare ka 34 muri Kivu y’Amajyaruguru. Ntiyafashwe gusa kubera gukoresha nabi abantu n’ibikoresho, ahubwo yanafashwe ku bwo kwanga kubahiriza ibwiriza ribuza buri musirikare gukorana na FDLR. Ubutabera bwa gisirikare burasabwa gukora iperereza, bukamufatira ingamba.”

Impuguke za Loni zasobanuye ko itangazo rya Gen Maj Ekenge ryari rigamije kwerekana ko Leta ya RDC ifite gahunda yo guhagarika ubufatanye na FDLR, nyamara amakuru yizewe bufite ari uko ubu bufatanye bwakomeje na nyuma y’aho, kandi ibyaha byavugwaga muri iri tangazo byarahindutse.

Ziti “Itangazi ry’ubutegetsi ry’uko yafunzwe kubera gukorana na FDLR ryari riyobowe na gahunda ya Leta ya RDC yo kwerekana ko bateganya mu by’ukuri guhagarika ubufatanye bwa FARDC na FDLR, ariko iri tsinda ryabonye amakuru yizewe agaragaza ko ubu bufatanye bwakomeje.”

Tariki ya 23 Gicurasi 2024, Gen Maj Bruno Mpezo yagejejwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Goma, ubushinjacyaha busobanura ko akurikiranweho icyaha cyo kunyereza amadolari ya Amerika 20.000, yagombaga kwifashishwa mu kurinda umujyi wa Goma.

Muri uru rubanza rwarimo undi musirikare ufite ipeti rya Colonel wari ushinzwe imari, ntabwo Umugenzuzi Mukuru Lt Gen Likulya Bakumi René yigeze akomoza ku byo kuba Gen Maj Bruno Mpezo yarashinjwe gukorana na FDLR.

Gen Maj Bruno Mpezo washinjwaga ibirimo gukorana na FDLR yaburanye kunyereza umutungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .