Byagenze bite ngo imiryango yigenga isaga 40 yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda icyarimwe?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Mu Ukuboza 1995, Guverinoma y’Ubumwe yirukanye ku butaka bw’u Rwanda imiryango 38 itegamiye kuri Leta (NGos), naho indi 18 ibikorwa byayo birahagarikwa, iyirukanywe ihabwa icyumweru kimwe cyo kuba yavuye ku butaka bw’u Rwanda.

Mu miryango isaga 154 yari mu Rwanda mu mpera za 1995, hasigaye imiryango 102 yonyine. Iyo miryango yazize kwitwara nk’aho ari Leta mu yindi, kuba ntacyo ikora kigaragara n’ibindi.

Mu gushimangira ko iyo miryango iva mu gihugu nk’uko byasabwe na Guverinoma, konti zayo za banki zarafatiriwe, imirongo yayo y’itumanaho irahagarikwa.

Hari iyahise isubira i Burayi, indi yimukira muri Kenya na Tanzania ahari harahungiye impunzi z’abanyarwanda.

Mu maso y’abanyamahanga byasaga nko kwiturikirizaho igisasu kuri Guverinoma y’u Rwanda yari imaze umwaka umwe gusa, igihanganye n’ibibazo by’ingutu birimo umutekano no gusubiza abantu mu byabo.

Hari ababonaga ko bishobora kugira ingaruka kuri Leta y’u Rwanda yari igikeneye inkunga z’amahanga ngo ishobore gusubiza ibintu mu buryo.

Icyakora, uwari Minisitiri wo gucyura impunzi no gusubiza abantu mu byabo, Jaques Bihozagara, icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko urebye mu miryango itegamiye kuri Leta yari mu gihugu, iyakoraga neza itari irenze 20, bityo nta mpamvu yo gukomeza kuba ingwizamurongo.

Yavuze ko kandi hari iyari ifite imyitwarire iteye inkeke, isa nk’aho itemera ko mu Rwanda hari guverinoma.

Yagize ati “Wasangaga hari aho inshingano zabo zihuriranye cyangwa zisa. Bafite abakozi bakiri bato badafite ubunararibonye ndetse bamwe ni abirasi, bagira ivangura ku buryo hari n’abanze kwiyandikisha muri Minisiteri ngo twe turi imiryango itegamiye kuri Leta, ntacyo twavugana na Guverinoma. Hari ubwo usanga barajwe ishinga no gufata amafoto yo kujya gusabisha inkunga aho gukora icyabazanye.”

Hari indi miryango mpuzamahanga itandukanye yamaganye u Rwanda, ariko ibihugu bimwe na bimwe byitondera kugira imyanzuro bifata.

Impuguke muri Politiki akaba n’Umwanditsi w’ibitabo, Dr Kimonyo Jean Paul, yigeze kubwira IGIHE ko hari ibihugu by’amahanga muri icyo gihe byakoraga inama bishaka ko imiryango itari iya Leta igira ingufu ziruta iza Guverinoma.

Yagize ati “Babonaga ko igihugu cyasenyutse, bakumva ko nta bushobozi Abanyarwanda bafite bwo kugisana, bakumva ko aribo bafite ubushobozi kandi nk’imiryango itegamiye kuri Leta yumvaga ariyo ifite ubushobozi bwo kugera ku Banyarwanda bose, bakabona ko FPR itagera kuri bose.”

“Hari n’inama bakoze bashaka ko imiryango itegamiye kuri Leta iba nka Guverinoma ya kabiri, kandi kiriya gihe iyo miryango yumvaga ko ifite ingufu nyinshi cyane kurusha iza Leta.”

Dr Ismaël Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, yabwiye IGIHE ko hari n’imiryango yakoranaga n’imitwe yitwaje intwaro, ku buryo hari n’iyo bafatanye imbunda.

Ati “Hari umuryango witwaga Medicus Mundi wakoreraga hariya muri za Musanze basanganye imbunda mu bikoresho batwara kandi ntaho bahuriye n’ibyo bintu, nyuma baza gusanga ko bakoranaga n’imitwe imwe muri Congo ku buryo amaperereza yagiye akorwa, yagaragaje neza ko leta iyo itaza gufata ingamba hari kuba ikibazo gikomeye.”

Imiryango myinshi mu yirukanywe, yakomokaga mu Bubiligi n’u Bufaransa, ibihugu bishinjwa gufasha no gutera inkunga Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu minsi irindwi iyo miryango yahawe ngo ibe yavuye mu Rwanda, yasabwe kuba yakemuye ibibazo byose by’abakozi yakoreshaga, gufunga konti zabo muri banki kandi imodoka zabo bakasiziga mu Rwanda.

Muri Gashanyantare 1996, u Rwanda rwatangaje ko nta kibazo na kimwe rufitanye n’imiryango itari iya Leta, rushimangira ikora neza ikomeje ibikorwa byayo mu gihugu nta nkomyi.

Bamwe mu baturage mu nkengero za Kigali ubwo bahabwaga imfashanyo n'imiryango itegamiye kuri Leta mu 1995
Umwe mu bakozi b'umuryango utegamiye kuri Leta atanga ubufasha bw'ubuvuzi ku mwana w'Umunyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .