Sindayigaya yasobanuye ko saa saba n’igice z’ijoro rya tariki ya 10 Gicurasi 2025 ubwo yari ageze i Bujumbura avuye mu ntara ya Mwaro, abantu bane bari mu modoka y’uru rwego ifite ibirahuri byijimye, bitambitse imodoka ye.
Ati “Bari abantu bane bambaye sivile, harimo n’undi ufite imbunda ya Kalashnikov, bava mu modoka, batangira kunkubita, ndavuga nti ‘Ntimunyice, ndi umushingamategeko’. Ngo ‘Mumuterure mumushyire mu modoka. Baranterura, banshyira mu modoka, bantwara 500.000 nari mfite mu mufuka, batwara na telefone ntoya nari naguze.”
Depite Sindayigaya yasobanuye ko ubwo yinjizwaga mu modoka y’abashinzwe iperereza, yarwanye na bo kugira ngo badafunga urugi, ari na ko we n’umushoferi we basakuza cyane kugira ngo abaturage babatabare.
Muri uko gutabaza, abapolisi barahageze, na bo bahangana n’abashinzwe iperereza, bakura Depite Sindayigaya mu modoka, gusa ngo harimo undi muturage wari washimuswe, wari wamenwe amaso abiri.
Mu butumwa yagejeje kuri bagenzi be bahuriye ku rubuga rwa WhatsApp, Sindayigaya yavuze ko abashinzwe iperereza bagerageje kubeshya ko uwamenwe amaso abiri ari we wamuhohoteye, nyamara ngo si ko biri.
Ati “Njyewe bamennye rimwe, ni ryo bari bamaze gukubitamo ingumi, ahandi nifungisha amaboko mu maso, bakubita ku maboko.”
Depite Sindayigaya yavuze ko yatabaje Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, kugira ngo akurikirane ikibazo cye, amusubiza ko yakimenyesha Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Martin Niteretse, cyangwa se ubuyobozi bw’Inteko.
Uyu mudepite yagaragaje ko bamwe mu bakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bafite uruhare mu bugizi bwa nabi yakorewe n’abashinzwe iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!