Gutunganya amaterasi y’indinganire muri Burera bizakorerwa ku musozi ihanamye yo mu Murenge ya Kinoni, Kinyababa, Butaro, Bungwe na Rwerere yatezaga isuri ikanangiza ubuhinzi n’ubuzima bw’abaturage.
Bamwe mu baturage bavuganye na IGIHE, bemeza ko aya materasi yari akenewe cyane kuko imyaka yabo yajyaga yangizwa n’isuri yayitwaraga buri mwaka ariko ubu bakaba bizeye ko bitazongera.
Nzabandora Gratien umwe muri bo utuye mu Murenge wa Kinoni, yagize ati"Uwakwereka iyo imvura yagwaga, twahezaga imyaka myiza ariko imvura yaragwaga ikabikushumura byose tukabisanga hasi ku kiyaga, ubu amaterasi azadufasha kujya ahagarika umuvuduko w’amazi ubundi tweze neza ndetse n’ikiyaga gisugire"
Mutezinka Dancille nawe yagize ati "Ikintu aya materasi usibye ko dufitemo akazi ko kuyacura, azanadufasha kurengera ibidukikije kuko harimo imyaka yacu yacikiraga mu bishanga, hari n’ibicwaga n’inkangu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko muri iyi gahunda hazakorwa ubuso bungana na hegitari 100 ku misozi ihanamye yajyaga yangizwa n’isuri kandi igomba kurangira mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Yagize ati "Biteganyijwe ko tuzakora amaterasi yikora dufatanyije na Minisiteri y’Ingabo binyuze mu Nkeragutabara ku butaka bwa hegitari 100 mu Mirenge itanu, hari n’abaturage twahayemo akazi kuko iyo aribo bari kuyikorera bakora neza kuko aba ari ibyabo, bazabonamo akazi kandi n’ubutaka bwabo ntibuzongera gutwarwa n’isuri kandi bizadufasha no kubungabunga Ikiyaga cya Burera n’Igishanga cy’Urugezi byajyaga byangizwa n’isuri.”
Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire harimo n’ihanamye cyane yakunze kujya iriduka ubutaka n’imyaka y’abaturage bikiroha mu Kiyaga cya Burera n’igishanga cy’Urugezi rufatiye runini ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!