Burera: Hamenwe litiro zirenga 1000 za Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata bakoze igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga ndetse n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.

Hamenwe litiro 1028 za Kanyanga, amacupa 44 y’ikinyobwa kitwa Chase vodka, amacupa 201 y’ikinyobwa cya Leaving Gin n’amacupa 77 y’ikinyobwa kizwi ku izina rya Romi Wine.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yavuze ko ibi biyobyabwenge byafashwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byakozwe kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020.

Byafatiwe mu mirenge ya Bungwe, Kivuye, Rusarabuye, Gatebe, Ruhende na Rwerere yose yo mu karere ka Burera, bikaba byarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

CIP Rugigana yagize ati “Biriya biyobyabwenge bituruka mu gihugu cya Uganda, bizanwa n’urubyiruko rwo mu Rwanda ruzwi ku izina ry’abarembetsi. Binjira mu Rwanda nijoro bakanyura muri iriya mirenge yavuzwe haruguru.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko biturutse ku bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yari isanzwe ikora mu baturage mbere y’icyorezo cya COVID-19, abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare runini mu gutuma ibyo biyobyabwenge bifatwa.

Ati “Abayobozi b’imidugudu n’utugari ndetse n’abaturage nibo bagiye badufasha gufata biriya biyobyabwenge. Baba bazi amayira bakoresha babyinjiza mu gihugu ndetse n’amasaha babyinjirizaho, ubwo natwe nk’abapolisi tugategura igikorwa cyo kubafata.”

Yakomeje avuga ko izo nzoga zafashwe ari izo bateshaga abari barimo kuzinjiza mu gihugu ariko abari bazifite bo baracitse, gusa hakaba n’abandi bagiye bafatwa bagashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bagakorerwa amadosiye.

Ubwo hamenwaga ibyo biyobyabwenge, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yongeye gusaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu kurwanya biriya biyobyabwenge. Yabagaragarije ingaruka bigira ku mutekano wabo n’igihugu muri rusange, yashimangiye ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bizahoraho iteka.

Eugenie Uwimana, umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro wari ahabereye igikorwa cyo kumena ibyo biyobyabwenge, yagaragaje ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zitandukanye kandi zikomeye ku bubuzima bw’ubikoresha, ku bukungu bwe ndetse n’iterambere muri rusange.

Yagize ati “Umuntu ukoresha ibiyobyabwenge bimwangiza mu mutwe ntabashe kugenzura ibyo akora bigatuma akora ibyaha atatekerejeho, bitera indwara zo ku mubiri bityo ubikoresha bikaba byamuviramo kwitaba Imana.”

Muganga Uwimana yanagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu bimunga ubukungu bw’ubikoresha abitakazaho amafaranga menshi bigatuma adatera imbere ndetse n’igihugu kigasubira inyuma muri rusange.

Amoko y’ibiyobyabwenge byamenwe uko ari ane yose yari afite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda 4,273,200.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .