Bumwe mu butumwa bw’abayobozi batandukanye ku Isi ku #Kwibuka26

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Mata 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi batangiye kohereza ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe bitoroshye Abanyarwanda barimo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni, biturutse ku mbuto y’urwango yabibwe mu baturage, kugeza ikuze umugambi ugashyirwa mu bikorwa isi yose irebera.

Abayobozi batandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga batanze ubutumwa butandukanye bugaruka ku gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe, gushima uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside no kurwanya ingengabittekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres mu butumwa yatanze, yavuze ko bidakwiriye ko Isi yongera kurebera amacakubiri n’ubuhezanguni biganisha kuri Jenoside.

Ati “Abantu basaga miliyoni barishwe mu gihe cy’iminsi ijana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ntabwo dukwiriye kureka ngo ubwicanyi nkubwo bwongere kubaho. Tugomba kwamagana imvugo zibiba urwango, amacakubiri n’ubuhezanguni.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu batanze ubutumwa bw’ihumure kuri uyu munsi, avuga ko kuzirikana amateka yaranze u Rwanda ari umwanya wo kwibuka ko ubumwe bw’abanyarwanda ariryo pfundo ryo gutsinda.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 26 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe igihugu cyacu n’isi yose biri mu bihe bikomeye. Uyu mwanya udufashe gutekereza ku mateka yacu tuniyibutsa ko ubumwe bwacu ari bwo buduha imbaraga zo gutsinda.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yagarutse ku kamaro ko kurwanya ipfobya rya Jenoside n’umuco wo kudahana.

Ati “Mu gihe twibuka twiyubaka, dukwiriye kongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ryayo n’umuco wo kudahana. Iyo ingengabitekerezo ya Jenoside ihawe intebe, n’ihakana ryayo rikomeza kwidegembya umuco wo kudahana ugashinga imizi.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yavuze ko indangagaciro zaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari isomo abandi bakwiriye kwiga muri ibi bihe.

Ati “Nifatanyije n’Abanyarwanda n’umuvandimwe wanjye Paul Kagame muri iki gihe mwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside. Mwatsinze ibihe bibi mushingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’ukwizera. Ni indangaciro dukwiriye kwigana muri ibi bihe.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel yagize ati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twunamiye ababuriye ubuzima muri iryo curaburindi rikomeye mu mateka ya muntu. Twifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Loni i Vienne muri Autriche ushinzwe kurwanyana ibyaha n’ibiyobyabwenge, Ghada Fathi Waly yahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha “ibihumbi by’abagore bafashwe ku ngufu, imiryango yatandukanyijwe n’abayo n’abana bagizwe imfubyi. Nta kiremwamuntu gikwiriye kubabara nkuko bababaye.”

Yakomeje agira ati “Ndashima cyane ibyo abanyarwanda bagezeho haba mu bwiyunge no kongera kubaka ubuzima bwabo n’igihugu. Umuhate wanyu mu gusaka ubutabera mushyira imbere kubabarira, ni isomo twese dukwiriye kubigiraho.”

Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Josep Borrell Fontelles, yashimye umuhate w’abanyarwanda mu kongera kubaka igihugu cyabo nyuma ya Jenoside.

Yagize ati “Uyu munsi turibuka umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Turashimira u Rwanda n’abaturage barwo ku bw’umurava wo guhaguruka bakivana mu muyonga, bakongera kwiyubakira igihugu, bakiyunga mu mujyo w’ubumwe bw’igihugu.”

Ann Linde, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Suède yagize ati “Imyaka 26 irashize hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu munsi turaha icyubahiro abayizize binyuze mu gukomeza kurwanya umuco wo kudahana, dushyira imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ntidukwiriye kwibagirwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Amb. Abdoulaye Diop yavuze ko Jenoside idakwiriye kubaho ukundi, amahanga arebera.

Ati “Ibitekerezo n’amasengesho byanjye biri kumwe n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 26. Ntibikwiriye ko iki cyaha cyibasiye inyokomuntu cyongera kubaho turebera haba muri Afurika n’ahandi hose. Twifatanyije n’imiryango y’inzirakarengane n’abarokotse.”

Perezida w’inteko rusange ya Loni, Tijjani Muhammad-Bande, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndengakamere ku buryo “ari inshingano za twese kongera kwiyemeza gutabara abasivile no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Loni i Geneve , Tatiana Valovaya yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere byo ku mubiri no ku mutima mu barokotse. Yavuze ko n’ibisekuru bizaza bizabana n’uburibwe bwo kubura abavandimwe n’inshuti.

Valovaya yavuze ko nubwo Jenoside yasigiye u Rwanda isomo, bigaragara umuryango mpuzamahnga wo nta somo wabyigiyeho, ashingiye ku mvugo zibiba urwango zigenda zigaragaza hirya no hino.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza [Commonwealth] Patricia Janet Scotland, yagize ati “Muri ibi bihe bikomeye , turibuka n’agahinda kenshi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu myaka 26 ishize. Kuba igihe gishize ari kinini ntibikwiriye kugabanya ububi bw’ayo mahano yabaye mu 1994.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie Louise Mushikiwabo yasubiyemo amagambo yamenyekanye cyane yigeze kuvugwa na Perezida Kagame.

Yagize ati “Bagerageje kudutaba, ntabwo bari bazi ko turi imbuto.”

Yakomeje agira ati “Kuri iyi tariki ya karindwi Mata, twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.”

Kuwa 23 Ukuboza 2003 nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye umwanzuro 58/234, wagennye ko itariki ya 7 Mata iba ”Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda” cyangwa “International Day of Reflection on Genocide in Rwanda” mu Cyongereza.

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye muri Mutarama 2018 yafashe umwanzuro wo guhindura inyito wari warahaye itariki ya 7 Mata, hemezwa ko uwo munsi uzajya witwa "Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda".

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .