00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bukavu: Abaturage bitabiriye inama ya AFC/M23 barashwemo ibisasu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 February 2025 saa 02:15
Yasuwe :

Abagizi ba nabi bikekwa ko batumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturikirije gerenade ebyiri mu baturage bari bitabiriye inama y’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Bukavu.

Iyi nama yatangiye neza mu masaa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025, Corneille Nangaa uyobora iri huriro ahamagarira abaturage gushyigikira abarwanyi ba M23 mu rugamba barimo rwo kubohora RDC.

Nangaa kandi yasezeranyije abaturage ba Bukavu ko mu minsi ibiri, abarwanyi ba M23 bazinjira muri teritwari ya Uvira, kandi ko bazashyiraho Guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Mbasezeranyije ko mu minsi ibiri, tuzaba turi muri Uvira kugira ngo tugarure umutekano. Muri Bukavu tuzashyiraho Guverineri mushya, ba Visi Guverineri babiri, Meya w’umujyi, ba Burugumesitiri babiri n’abayobozi ba teritwari.”

Bigaragara ko abaturage bari bitabiriye inama bari benshi cyane. Bamwe muri bo bari bafite ubutumwa buha ikaze ubuyobozi bwa AFC/M23 muri Bukavu, banabugaragariza ko bashyigikiye urugamba barimo.

Nyuma y’iminota ibiri iyi nama irangiye, gerenade ebyiri zaturikiye hagati mu baturage, “benshi” barapfa, abandi bariruka, bakwira imishwaro.

Nangaa n’abandi bayobozi bo muri M23 barimo Bertrand Bisimwa ntacyo babaye. Abashinzwe umutekano wabo bahise babakura ahaberaga inama.

Mu masangano y’umujyi wa Bukavu azwi nka ‘Place de l’Indépendance’, hagaragaye imirambo y’abaturage benshi biciwe muri iki gitero, iryamye.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kwica Nangaa, nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bugaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko bufite uwo mugambi.

Ati “Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, nyuma y’iminota mike inama ibaye, ingabo z’umubisha zajugunye ibisasu ku basivili bari bateraniye aho inama yabereye, bitera impfu n’inkomere nyinshi z’abasivili b’inzirakarengane.”

Yakomeje ati “Twamaganye ubu bugizi bwa nabi bwa Leta bwageze ku rwego rutihanganirwa. Mu minsi myinshi ishize, Leta ya Kinshasa yishimiye kurasa ibisasu mu bice bituwe cyane muri Kivu y’Amajyepfo, ikoresheje drones, mu bihe by’ihagarikwa ry’imirwano, kure y’ahabera urugamba.”

Amakuru ava i Bukavu avuga ko abakomeretse batwawe mu bitaro bikuru bya Bukavu kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse. Abarwanyi ba M23 bakajije umutekano w’ahaberaga inama.

Bisimwa na Nangaa ni bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 bitabiriye iyi nama
Abaturage benshi bari bitabiriye iyi nama, bagaragaje ko bashyigikiye AFC/M23
Iyi nama yatangiye mu masaa yine y'igitondo
Bertrand Bisimwa yamaganye ubugizi bwa nabi Leta ya RDC ikomeje gukorera abasivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .