00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Umupfumu Salongo yubatse umuhanda wa kaburimbo wamutwaye miliyoni 50 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 May 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, yubatse umuhanda wa kaburimbo ureshya n’igice cya kirometero, akavuga ko wuzuye umaze kumutwara miliyoni 50 Frw.

Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata.

Salongo wiyita umupfumu, yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora uyu muhanda kuko aho yawubatse hari hameze nabi cyane, abona ko ari ngombwa gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye mu gihe nkiri ku Isi.”

Yakomeje avuga ko yagize iki gitekerezo cyo kubaka umuhanda kubera ko yabonaga ahantu akorera hari ibihuru byinshi n’imiyenzi ku buryo nta modoka zibasha kuhanyura, ahitamo kuhubaka umuhanda kugira ngo abashe kuhateza imbere.

Ati “Kera twakuraga twumva ko ngo Yesu azatujyana mu Ijuru ariko nyuma naje kubona ko natwe igihugu cyacu twakigira cyiza kikaba nk’Ijuru.”

Salongo yavuze ko yubatse uwo muhanda yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize, afatanya n’umuryango we ndetse n’urubyiruko rwamuzaniraga amazi yo kuwubakisha. Yemeza ko yatangiye kubaka muri Werurwe uyu mwaka, akoresheje ‘raterite’, amabuye ndetse na ‘goudron’.

Yasobanuye ko yawubatse mu mafaranga ye n’umuryango we, ati “Amafaranga nawubatsemo ni ayanjye n’abana banjye n’umugore, kandi wumve ko nayashatse mu byumweru bine gusa ariko abaturage bo bamfashaga mu bijyanye no kumpa amazi yo gukoresha.”

Yongeyeho ko afite intego y’uko ahantu hose afite inyubako agomba kuhashyira imihanda ya kaburimbo, ashimangira ko abaturage bagiye bishyira hamwe bagahuza imbaraga, bashobora kujya bikorera ibikorwaremezo nk’imihanda bitabaye ngombwa ko bategereza Leta.

Mutoni Carine utuye mu Kagari ka Nyamata kubatswemo uyu muhanda, yashimye igikorwa Salongo yabakoreye. Ati “Uyu muhanda wari umeze nabi cyane, nta modoka yahitaga kandi iyo imvura yagwaga twese abaturage twananirwaga guhita kubera uburyo wari umeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka umuhanda ari indashyikirwa kuko kigaragaza ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ni gikorwa cy’indashyikirwa kandi cyagaragaje ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo. Hari n’abandi bafatiyeho ku buryo dukomeje ubukangurambaga nk’uko n’ahandi bijya bikorwa nko mu Mujyi wa Kigali, abantu bakishyira hamwe bakubaka imihanda mu gihe Leta itarabona amikoro ngo ibubakire.”

Yashimangiye ko hari abaturage bigiye kuri iki gikorwa ku buryo bifuza gukomereza kuri uyu muhanda, avuga ko byerekana uburyo bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibikorwaremezo.

Uburyo umuhanda wari umeze utaratangira kubakwa
Ubwo imirimo yo gutsindagira umuhanda yatangiraga
Salongo yagize uruhare mu kubaka uyu muhanda
Salongo yavuze ko yubatse uwo muhanda yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize
Imiterere y'uyu muhanda nyuma yo kurangira
Uyu muhanda uri mu ngo z'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .