00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abaturage biguriye imodoka y’umutekano

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 April 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, biguriye imodoka ya miliyoni 17 Frw izajya ibafasha mu gutabara abagize ibibazo bitunguranye ndetse inifashishwe mu kubacungira umutekano n’isuku.

Ni imodoka bamurikiye Ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022, ikaba yaraguzwe mu misanzu yatanzwe n’abatuye Umurenge wa Nyamata kugira ngo bagire imodoka ibafasha mu gucunga umutekano no gufasha abandi bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Mukarurangwa Alphonsine watanze 2000 Frw nk’uruhare rwe mu kugura iyi modoka, yavuze ko igiye kubafasha mu kujya itwara abarwayi kwa muganga nko mu gihe cy’ijoro.

Ati “Izajya idufasha mu bibazo duhura nabyo nko kuba waremba cyangwa ugahura n’ikindi kibazo gitunguranye bakaba bakugeza kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abaturage batanze umusanzu wabo muri iki gikorwa, abasaba kuzayifata neza ati “Ndabasaba kuzayifata neza mukayikoresha mu kongera isuku n’umutekano, ntizabe intandaro yo kugira umutekano muke.”

Abaturage bo mu Murenge wa Mayange ndetse n’abo mu Murenge wa Ntarama nabo basanganywe imodoka biguriye muri aka Karere.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamata biguriye imodoka y'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .