Ni ibirori byitabiriwe n’abiga kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu cyiciro rusange, ababyeyi babo, abafatanyabikorwa bacyo n’abayobozi batandukanye.
Ibyo birori biba buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya n’abana kwishimira Noheli no gukurikiza indangagaciro za gikristu.
Icyo gikorwa cyaranzwe no kwerekana impano zitandukanye abo bana bifitemo, kubaha ubutumwa n’impanuro, gushimira abitwaye neza ndetse n’ubusabane.
Mbabazi Michelle Melody wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yabwiye IGIHE ko kwifatanya nabo mu minsi mikuru bibasigira isomo rikomeye.
Yagize ati “Turabyishimira cyane kuba ikigo cyacu cya gikristu kituzirikana mu kwizihiza Noheli. Bituma dukura mu buzima bwa gikristu kandi tukamenya Yezu kuko atwigisha kwegera Imana no kugira umutima wiyoroshya. Ibyo bituma tugira imyitwarire myiza kandi biradufasha cyane mu buzima”.
Gasore Serge washinze GSF yavuze ko kwizihizanya n’abana iminsi mikuru by’umwihariko biba birenze ibirori no gusabana.
Ati “Iki kigo cyigwamo n’abana bava mu miryango itandukanye harimo iciriritse n’ifite ibibazo ariko hari n’abaturuka mu yishoboye.Twashatse ikintu cyaduhuza twese ariko tukagikuramo isomo tuza gusanga Noheli ari imwe mu bihuza abantu. Tuba twizihiza Ivuka rya Yezu ariko nanone ni impamvu nziza yo guheraho ubwira umwana kwitwara neza”.
Yakomeje ati “Ibyo Bibiliya yigisha ni uko imico ya Yezu yari nta makemwa cyane indangagaciro yo kwicisha bugufi. Kuki yavutse gikene avukira ahantu habi? Twasanze ibyo ubashije kubishyira mu mwana akabyumva byaba ari ikintu gikomeye.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama ya GSF, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco yibukije abari aho inkomoko y’umunsi mukuru wa Noheli n’uburyo uhuza abantu bose ariko ko bidakwiye kuwufata nk’umunsi w’ibirori gusa ahubwo ko ugomba kwigisha abantu urukundo no kwitangira abandi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Umwana muri MIGEPROF, Umutoni Aline, yashimye uruhare rw’abarezi b’abo bana mu mikurire no kubagira abo bazaba bo abibutsa gukomeza kwita ku ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Gutanga uburere n’uburezi biboneye ni imwe muri gahunda za Leta ziganisha ku kugira wa muturage ufite ubumenyi n’ubushobozi kandi uzabasha gutanga ibyo yahawe mu gihe kizaza. Duharanire gukomeza gufatanya kubaka umwana ukura ku mubiri, mu bwenge, mu mbamutima no mu mibanire n’abandi”.
Umutoni kandi yashimye ubuhanga abo bana bagaragaza abasaba gukomeza gushyira ingufu mu masomo ngo bazabashe kuba ab’ingirakamaro ndetse ashimira Gasore Serge washinze ikigo gifatiye runini umuryango mugari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!