00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abacuruza imboga n’imbuto bubakiwe isoko rigezweho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 July 2024 saa 04:50
Yasuwe :

Abacuruzi bari basanzwe bacururiza hasi imboga n’imbuto mu Murenge wa Ngeruka ho mu Karere ka Bugesera bubakiwe isoko rito rigezweho kandi biyemeza kuribungabunga.

Iri ryubatswe mu Murenge wa Ngeruka ryatashywe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, ndetse rikaba ryaruzuye ritwaye miliyoni 35 Frw yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako.

Ni isoko rifite imyanya iri hagati ya 40 na 50 yo gukoreramo kandi yose izakorerwamo n’abaturage bo mu isantere ya Murama bacururizaga hasi haba hari ivumbi ryinshi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Murenge wa Ngeruka, Ngezendore Jean Baptiste, yashimiye abafatanyabikorwa bakoranye n’Akarere mu kububakira iri soko.

Ngezendore kandi yavuze ko ari amahirwe ku bahinzi kuko bazajya bahinga imboga n’imbuto babone abacuruzi babibagurira nabo babashe kubigurisha byoroshye kuko bafite isoko ryiza.

Ati “Kuba iri soko riri kuri kaburimbo turibonamo amahirwe akomeye kuko abaricururizamo bazajya bagurirwa n’abantu bose banyura muri uyu muhanda wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro.”

Mukanyangenzi Rose wari usanzwe acuririza imboga n’imbuto hasi yavuze ko kububakira isoko ritwikiriye ari amahirwe akomeye ndetse yizeza ubuyobozi ko bazarifata neza kandi bakaribungabunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abacururizaga kurikoresha nk’inzira ibageza ku iterambere ry’imiryango yabo, bakanaririnda umwanda no gusenyuka.

Yagize ati “Kubyaza iri soko umusaruro ni cyo cya mbere gikenewe. Birasaba ko tugumana ubumwe nk’uko twabihisemo nk’Abanyarwanda. Tutarifashe neza ejo twasanga abantu baribagiyemo ihene, ejo twasangamo imyanda hano, ejo twasanga abantu barisenye amatara ataka. Isoko ni iryanyu muririnde.”

Kuri ubu mu Karere ka Bugesera hari kubakwa amasoko mato yegereye abaturage mu rwego rwo gufasha abacururizaga hasi. Ibi biri gukorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Nyamata naho hari kubakwa isoko rinini rigezweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abacururuzi kubungabunga isoko
Abacururizaga hasi bahawe isoko rito ribafasha mu bucuruzi
Isoko rishya ryatwaye miliyoni 35 Frw
Abacuruza imboga bagiye kujya babikorana isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .