Brig Gen Makanika yiciwe mu gitero cya drone muri Gashyantare 2025 ubwo yari muri segiteri ya Ngandja muri teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Yari umuyobozi wa Twirwaneho, asimburwa na Brig Gen. Sematama.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Mukirambi TV1, Brig Gen. Sematama yasobanuye ko ubwo yamenyaga ko Makanika yishwe, yababaye kandi ko yatunguwe kuko icyo gihe yari mu ruzinduko.
Ati “Ni ibintu bibabaje. Byarambabaje cyane kuko nari mu ruzinduko. Ni ibintu byadutunguye ariko nyine nta kindi natekereje, natekereje gukomeza gahunda twari dusanganywe cyangwa se twihaye.”
Ku bavuze ko Brig Gen Sematama ari we wohereje drone yishe Makanika, yasubije ati “Bariya bavuga ibyo bishakiye kubera inyungu zabo baba bafite. Nanjye ngenda bavuze ko bampaye isomo, bavuga ko [Makanika] yandoze uburozi bukomeye, ari bwo ngiye kwivuza. None se byari byo?”
Nyuma y’urupfu rwa Brig Gen. Makanika, ingabo za RDC zagabye ibitero byinshi bya drones mu gace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge, zangiza ikibuga cy’indege cyaho.
Me Moïse Nyarugabo wabaye umudepite n’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC yatabarije abatuye muri Minembwe, asaba ubutegetsi bw’iki gihugu guhagarika ibi bitero ariko ntacyo bwabikozeho.
Brig Gen. Sematama yavuze ko Leta ya RDC ishaka kwica abatuye muri Minembwe, ifatanyije n’Abanyamulenge bene wabo. Ni mu gihe Umunyamulenge Lt Gen. Pacifique Masunzu ayobora intara ya 3 y’igisirikare irimo Kivu y’Amajyepfo.
Ati “Ni ya ntego Leta ifite yo kwica abaturage. Bigaragaza ko bikorwa na bene wacu kubera ko iyi zone itarahabwa bene wacu cyangwa se akarere bariya bakoramo, ibitero by’indege byari bitaraba Minembwe. Guhera ku muyobozi, twari tutarabona drones igera mu Minembwe, ikora biriya bintu.”
Uyu murwanyi yasobanuye ko kuva abarwanyi ba Twirwaneho biyunga ku ihuriro AFC rimo umutwe witwaje intwaro wa M23, batagifite ubutumwa bwo kurinda abaturage gusa, ahubwo ko bazajya banagaba ibitero ku ngabo za Leta.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!