Brig Gen Karuretwa yagiye muri Ethiopia tariki ya 16 Ukwakira 2024, mu nama y’abayobozi b’igisirikare bo muri Afurika imaze iminsi itatu. Yaganiriwemo ibibangamiye umutekano n’ubufatanye mu kubikemura.
Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 18 Ukwakira yatangaje ko ubwo Brig Gen Karuretwa yahuraga na Marshall Julu, yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Gen Maj (Rtd) Charles Karamba.
Iyi Minisiteri yagize iti “Muri uku guhura, baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’impande zombi, n’ahantu hashya bwakwagurirwa.”
Umubano mu bya gisirikare w’u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare. Ubu bufatanye kandi bwagukiye no muri Polisi z’ibi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!