Brig. Gen Gatama yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri b’Ingabo n’ab’umutekano bo mu bihugu binyamuryango by’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba Zihora Ziteguye (EASF), yemeje bidasubirwaho Brig. Gen. Vincent Gatama nk’Umugaba Mukuru w’ingabo z’uyu mutwe mu myaka itatu iri imbere.

Iyi nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 18 Ukuboza 2020, ije ari ikiciro cya gatatu cy’inama zahuje Inzego Nkuru za EASF yatangiye ku wa 14 Ukuboza 2020, ikaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu haba iyi y’abaminisitiri b’ingabo n’ab’umutekano.

Iyi nama y’aba baminsitiri yemerejwemo ibyemezo bitandukanye byizweho n’inzego zinyuranye z’uyu mutwe, harimo ibyavugiwe mu yahuje impuguke ndetse no mu yahuje abagaba b’ingabo.

Mu bindi byabereye muri iyi nama harimo ihererekanyabubasha ku bayobozi bacyuye igihe ndetse n’abayobozi bashya babasimbuye, harimo kwemeza Umuyobozi Mukuru, harimo kandi n’umuyobozi wa Komite y’Abayobozi b’umutekano n’umwungirije.

Uwari Umuyobozi (Chairperson) w’iyi Komite ucyuye igihe, yari Youssoufa Mohamed Ali, wo mu birwa bya Comores, wasimbuwe na Hassan Omar Mohamed, Minisitiri w’Ingabo muri Djibouti.

Hiyongeyeho kandi kwemeza Brig. Gen. Vincent Gatama nk’Umugaba Mukuru w’umutwe w’ingabo wa EASF uhora witeguye gutabara aho rukomeye.

Izi ngabo zigiye kuyoborwa na Brig Gen Vincent Gatama, ni umutwe w’ingabo za EASF uhora witeguye gutabara aho rukomeye, ukaba ufite ibirindiro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Muri rusange EASF ifite ingabo ziteguye zishamikiye ku bihugu binyamuryango, ubusanzwe zari 6.000 wariyongereye bagera ku 7.000 nyuma y’uko Sudan yongeyemo abayo.

Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa, yavuze ko bari kurushaho kubaka uyu mutwe no kuwongerera imbaraga kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu karere babashe kurushaho kubihashya kuruta uko byari bisanzwe.

Ati “Bimwe mu byemezo by’iyi nama ni uko twemeje kongera mu ngabo zacu itsinda ryo muri Sudan ku nshuro ya mbere, ibi byatumye umubare w’ingabo zacu zihora ziteguye wiyongera, ku buryo ubu dufite umubare uhagije w’ingabo zadufasha gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.”

Yongeyeho ati “Nka EASF duhora twiteguye kohereza ingabo zacu gutabara aho byagaragara ko bikenewe, ubu turiteguye kuburyo umwanzuro wose wafatwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wo kugira aho twoherezwa mu kubungabunga amahoro twiteguye guhita tujyayo.”

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen Maj Albert Murasira, yavuze ko hari intambwe nziza imaze guterwa n’uru rwego ariko avuga ko hakiri byinshi bigikenewe gushyirwamo imbaraga no kwitabwaho.

Yagize ati “N’ubwo dutewe umwete n’ingufu zikomeje gushyirwa mu gushyigikira amahoro mu karere, turacyahangayikishijwe n’amakimbirane n’umutekano muke, bikomeza kugaragara mu karere kacu. Ibitero by’iterabwoba, ibitero byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu n’iry’ibiyobyabwenge, itundwa ry’intwaro mu uryo butemewe, ni bimwe mu bikibereye imbogamizi amahoro mu karere kacu.”

Yongeyeho ati “Ndizera ko nidukomeza gukorera hamwe tugahuza imbaraga, tuzabasha kugera ku musaruro mwiza mu gukumira, gukemura no kwirinda amakimbirane, atari muri Afurika y’Iburasirazuba gusa, ahubwo n’ahandi.”

Brig Gen Vincent Gatama wagizwe Umugaba w’uyu mutwe, yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’ingabo y’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, ndetse yabaye n’umuyobozi mu nzego za RDF ku cyicaro gikuru.

Mu 2017 nibwo yayoboye umutwe ugizwe n’Abanyarwanda barimo abasirikare, abapolisi n’abasivile bagiye mu myitozo yari yateguwe na EASF muri Sudan.

EASF yatangiye ku wa 16 Nyakanga 2004, ukaba ari umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili aho kimwe mu byo bashinzwe ari uguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.

EASF igizwe n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda, kuva muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo yitabira ibikorwa by’uyu muryango nk’indorerezi ikaba izagirwa umunyamuryango mu bihe biri imbere.

Brig Gen Vincent Gatama yagizwe Umugaba Mukuru w'umutwe w'ingabo za EASF
Mu nama hasuzumwe ingingo zitandukanye zigamije kunoza imikorere ya EASF
Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Murasira yavuze ko EASF igifite byinshi byo kunoza kugira ngo isohoze inshingano zayo neza
Maj Gen Murasira yavuze ko hakenewe ubufatanye ngo amakimbirane mu karere ahoshwe
Abitabiriye inama biyemeje gukomeza gusenyera umugozi umwe mu gusigasira umutekano mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .