Nyuma yo kwinjira mu Mujyi wa Bukavu, Brig Gen Byamungu yakoresheje abaturage inama, ababwira ko Tshisekedi yahaye abana intwaro kugira ngo bahungabanye umutekano, yibutsa ko icyo ari icyaha cyibasira inyokomuntu.
Brig Gen Byamungu yasobanuye ko Tshisekedi yafashe icyemezo cyo gutanga izi ntwaro ubwo yabonaga ko abasirikare b’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje gutsindwa intambara bahanganyemo na M23.
Yagize ati “Batsinzwe intambara, baha abana intwaro. Icyo ni icyaha cyibasira inyokomuntu. Mushiki wacu Nyakeru na we abifitemo uruhare. Mu gihe ari kumwe n’umugabo we Tshisekedi, kubera iki atamubwira ati ‘izi ntwaro utanga zizateza ibibazo?’ Mushiki wacu ni umwe mu bafite uruhare mu guteza umutekano muke, si mushiki wacu mwiza.”
Brig Gen Byamungu yagaragaje ko hari abasirikare ba RDC n’abo mu ihuriro rya Wazalendo bakiri mu mujyi wa Bukavu. Yasabye abaturage kubasaba ko babavira mu ngo, na bo bamusezeranya ko biteguye kubirukana.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025 yatangaje ko “Abatuye muri Bukavu bari guhumeka umwuka wo kubohorwa". Ni ubutumwa bwaciye amarenga ko uyu mujyi wamaze gufatwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!