00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa yakomeje gahunda yayo yo gutera ibiti ibihumbi 20

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 November 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi b’uruganda Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu gutera ibiti byera imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti gakondo, byose hamwe bigera kuri 5000.

Ibi biti byatanzwe na Bralirwa byatewe ku musozi wa Nengo hafi y’umugezi wa Sebeya no mu mirima y’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi tariki ya 9 Ugushyingo 2024, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Muri rusange, iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, cyitabiriwe n’abaturage barimo abaturutse mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, yasobanuye ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi by’uru ruganda bigamije kubungabunga ibidukikije kugira ngo Isi irusheho kuba nziza.

Ati “Nk’ikigo, twiyemeje kubungabunga ibidukikije. Igikorwa cy’uyu munsi ni imwe mu ntambwe nyinshi turi gutera kugira ngo tureme icyanya cyiza cyo kubamo, tuzarage n’abazadukomokaho Isi nziza.”

Meya Mulindwa yashimiye Bralirwa umusanzu ikomeje gutanga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Rubavu, aboneraho gusaba abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi gufata neza ibiti byatewe.

Ati “Akarere kacu gatewe ishema n’ubufatanye bukomeje hagati yacu na Bralirwa n’umuhate duhuriyeho wo guteza imbere imibereho y’abaturage, ibidukikije n’ubukungu muri aka karere.”

Buri mwaka, Bralirwa itera ibiti 20 000 hirya no hino mu gihugu. Nyuma y’aho iteye 5000 i Rubavu, iteganya gutera ibindi 15 000 mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro na Rwamagana mu gihe kitagera ku mezi abiri gisigaye ngo umwaka wa 2024 urangire.

Abantu barenga 200 barimo abayobozi n'abakozi ba Bralirwa bitabiriye iki gikorwa
Meya Mulindwa na Etienne uyobora Bralirwa ubwo bateraga igiti
Ku musozi wa Nengo muri Gisenyi ni ho hatewe ibi biti
Mu murenge wa Gisenyi hatewe ibiti by'ubwoko butandukanye
Meya Mulindwa yashimye ubufatanye bwa Bralirwa mu kubungabunga ibidukikije
Etienne yasobanuye ko Bralirwa yiyemeje kugira u Rwanda icyanya gitoshye, binyuze muri gahunda yayo yo gutera ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .