Ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2024 iri rushanwa rizakinirwa muri Kigali Golf Resort & Villas.
Biteganyijwe ko abazatsinda i Kigali bazerekeza muri Kenya mu mikino ya nyuma izabera muri Sigona Golf Club tariki 6 Ukoboza 2024.
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Kulayige Andrew, yavuze ko biteguye kuzitwara neza bakazabona itike y’imikino ya nyuma.
Yagize ati “Ni ku nshuro ya kabiri tugiye kwakira iri rushanwa twishimiye ubufatanye bwa BPR Bank, ni ikigo kigira uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Golf mu Rwanda. Izi mpera z’icyumweru twiteze ibyiza byinshi, nakizeza abakinnyi ba Golf ko ikibuga kimeze neza kandi twiteguye kubakira.”
Bamwe mu bakinnyi bitezwe barimo Jacques Gatera Jenny Linda Kalisa, Clement Uwajeneza, Francois Rugomboka, Joseph Ntambara, Linda Mugeni n’abandi.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa, Albert Akimanzi, yagaragaje ko banki irajwe inshinga no guteza imbere uwo mukino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Nkuko intero ari ya KCB Group ari kubera abaturage, kubera ibyiza, turi gufasha mu iterambere rya siporo aho dukorera. BPR Bank itewe ishema no kwakira KCB East Africa Golf Tour ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Ubu imaze kugera mu Burundi, Kenya ndetse vuba riragera muri Uganda.”
Abazatsinda bazahura n’andi makipe atandukanye yo muri Nairobi, Kericho, Kisumu, Kakamega, Mombasa, Uasin Gishu, Kisii, Nakuru, Nyeri, Nandi, Kiambu, Burundi na Tanzania yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma.
Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni y’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga 10.481.604Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!