Ibi babitangaza nyuma yo kongera kwiyongera kw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barahavuye ariko bakaba barongeye kubahagarura.
Bimwe mu byo abanyeshuri bo muri Kaminuza bakenera cyane aho bari harimo amacumbi, imyambaro, amafunguro n’ibindi bitandukanye.
Ni nako abakora ubucuruzi rero, baba babibonye bakitabira kubyegereza abanyeshuri, ariko mu gihe badahari, bagahita bakinga.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko ubucuruzi bwabo babushingira ku banyeshuri, ndetse ko hari na bamwe bafunga iyo nta bahari.
Munyankindi Théoneste ucuruza ibyo kurya muri ‘cantine’,mu ntanzi za Kaminuza ahazwi nka Madina, avuga ko ubukungu bwe bushingiye ku banyeshuri kuko iyo badahari nawe ataha.
Ati “Ubucuruzi bwanjye bushingiye ku banyeshuri kuko iyo ari mu biruhuko natwe tuba twafunze. Byumvikane rero ko abanyeshuri bafatiye runini uyu mujyi wa Huye, aho uva ukagera kuko iyo badahari usanga n’umujyi ukonje.’’
Kayitana Mediatrice, na we acuruza imyenda mu Mujyi wa Huye. Yavuze ko mu bakiriya be haba hanarimo abanyeshuri ba Kaminuza.
Ati “Ni abakiriya nkunda cyane kuko bo banamfasha gutekereza no guhanga udushya bitewe n’uko bose ari abajene kandi bajijutse. Iyo bantumye ikintu babonye kuri Alibaba nkakizana, biba bitumye ndushaho kujijukirwa nanjye.’’
Undi mucuruzi ucuruza imirimbo y’abakobwa irimo amaherena n’indi mitako y’ubwiza abakobwa bakenera.
Ati “Abanyeshuri bahorana ibirori, akenshi baba bakeneye aho bagura impano. Aya maherena ari mu byo bakunze kugura nk’impano mu minsi mikuru y’amavuko, baba abasore bagurira inshuti zabo z’abakobwa cyangwa abakobwa bigurira ku giti cyabo. Iyo nta banyeshuri bahari rwose, imikorere iba yazambye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, nawe avuga ko kwakira abanyeshuri benshi bava hirya no hino ari amahirwe.
Ati “Aya aba ari amahirwe mu nguni nyinshi. Abafite amazu ubu bafite ababakodesha, kandi uko umubare ukomeza kwiyongera burya, aba bose baba bakenera ibibatunga, ibyo kwambara n’ibindi by’ubuzima bwa buri munsi.”
“Kugeza uyu munsi, iyo bantu benshi bagana ahantu hari icyo bahakurikiye, hari n’icyo bahasiga burya. Turashaka ko Huye ikomeza kuba igicumbi cy’uburezi ndetse tukongera n’imbaraga mu bikorwaremezo by’ubuvuzi kugira ngo serivisi z’ingenzi ugeze i Huye wese azihabone.’’
Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari indi mishinga yo kuvugurura Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, kuvugurura RP-Huye College, kubaka amacumbi y’abanyeshuri muri PIAS no kubaka ahantu nyaburanga hahurirwa n’abantu benshi (Public Space), hazaba hari na internet y’ubuntu ya 4G yitwezeho kuzakomeza gufasha urubyiruko kugira amakuru y’isi yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!