00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blinken yasezeranyije Tshisekedi ubufasha mu iperereza kuri ‘coup d’état’ yapfubye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2024 saa 02:07
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuganye na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amusezeranya ubufasha mu iperereza kuri ‘coup d’état’ iherutse gupfuba.

Tariki ya 19 Gicurasi 2024, abarwanyi barimo abafite ubwenegihugu bwa Amerika bateye ibiro bya Perezida wa RDC n’urugo rwa Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, bafite amabendera ya ‘Zaïre’.

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko cyafashe abagera muri 50, gipfubya igikorwa cyabo cyo "guhirika ubutegetsi" bwa Tshisekedi, giteguza abafashwe bazakurikiranwa n’ubutabera.

Umuvugizi w’ibiro bya Blinken, Matthew Miller, yatangaje ko mu kiganiro aba bayobozi bagiranye, Umunyamabanga wa Amerika yamaganye iki gitero “cyagabwe ku bayobozi bo mu rwego rwa politiki no ku nzego ziri muri Gombe.”

Miller kandi yatangaje ko muri iki kiganiro, Blinken yijeje Leta ubufasha bwa Amerika “mu iperereza kuri iki gitero”.

Ibi byashimangiwe n’itangazo rya Ambasaderi wa Amerika muri RDC, Lucy Tamlyn, wijeje ubutegetsi bwa Tshisekedi ko Abanyamerika bagize uruhare muri iki gitero bazahanwa.

Ambasaderi Lucy yagize ati "Natunguwe n’ibyabaye mu gitondo kandi mbabajwe n’amakuru y’Abanyamerika bavugwaho kubigiramo uruhare. Mbijeje ko tuzakorana n’ubuyobozi bwa RDC mu gihe dukora iperereza kuri ibi bikorwa bigize ibyaha, tunabiryoze Umunyamerika wese wabigizemo uruhare.”

Ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, Blinken na Tshisekedi baganiriye ku ngamba z’inyongera zo kugarura amahoro n’umutekano no gushyigikira imyanzuro ya Luanda isaba impande zihanganye kujya mu mishyikirano.

Blinken yijeje Tshisekedi ubufasha bwa Amerika mu iperereza kuri iri gerageza ryo guhirika ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .