Yabitangarije mu Karere ka Ngoma ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abakiliya hagamijwe kubegera kurushaho no gukemura zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.
Dr. Diane Karusisi yabanje gusura amashami yayo mu Karere ka Kirehe na Ngoma ndetse na bamwe mu bakiliya bakorana nayo.
Yashimye abakiliya ba Banki ya Kigali bakomeje kuyigirira icyizere ndetse yemeza ko izakomeza kubaba hafi mu guteza imbere ishoramari ryabo.
Ati “Turabashimiye cyane ko mukomeje kutwizera no gukorana natwe, iki cyumweru cyahariwe abakiliya kidusigira umukoro kuko tugenda tuganira n’abakiliya benshi. Turagaruka tugakusanya ibyo twakuye hirya no hino hanyuma tukanoza imikorere yacu, ku buryo umwaka utaha tugarutse aha tubabwira ko ibyifuzo byanyu twabishyize mu bikorwa n’ibitarashyizwemo tukababwira impamvu.”
Yagaragarije abakiliya amahirwe bafite mu gukomeza gukorana na Banki ya Kigali cyane ko ifite zimwe mu nguzanyo zagenewe abari n’abategarugori zitangwa nta ngwate zizwi nka Kataza, inguzanyo ya Quick itangwa hifashishije ikoranabuhanga, inguzanyo zagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’izindi zinyuranye.
Dr. Karusisi yagaragaje ko iyi banki igiye gutangiza ubwoko bw’inguzanyo bushya igenewe ababyeyi bafite abanyeshuri bishyurirwa amafaranga y’ishuri kandi ko izatangizwa mu gihe cya vuba.
Abakiliya ba BK bishimiye guhura n’ubuyobozi bwayo bashima uko bahawe umwanya ndetse bemeza ko bizeye ko izakomeza kubagezaho serivisi nziza nk’uko Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Ngoma, Niwemutoni Yvette, yabigarutseho.
Ati “Ni iby’agaciro twebwe nk’abikorera dutewe ishema na Banki ya Kigali kubera ko dukorana nayo cyane. Ni banki nziza ifasha abikorera cyane mu Karere kacu ka Ngoma. Tubashimira cyane ko baduha serivisi nziza kandi batwakira neza.”
Niyitegeka Silas uri muri koperative y’abahinzi b’umuceri, yashimye ko Banki ya Kigali yoroheje uburyo bw’inguzanyo zitangwa zirebana n’ubuhinzi.
Ati “Tumaze imyaka igera kuri itanu dukorana na banki ya Kigali, iduha inguzanyo y’ubuhinzi tukayishyura buri gihembwe. Ihiga izindi banki kuko ifite udushya twinshi kandi ifite amashami menshi ku buryo iyo uyigannye uyibonamo mu cyiciro icyo ari cyo cyose.”
Yasobanuye ko mbere batarakorana na Banki ya Kigali wasangaga bagorwa no kubona amafaranga yo gukoresha mu buhinzi bwabo ariko kuri ubu byarorohejwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mampambano Nyiridandi Cyriaque, yashimye Banki ya Kigali ayisaba gukomeza gutanga serivisi inoze ndetse no kubaka irindi shami muri ako Karere.
Banki ya Kigali kandi yasabye abikorera gukomeza umuco wo gukorana nayo muri serivisi zayo zinyuranye zirimo itangwa ry’inguzanyo, kwizigamira, gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!