Ni mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 08 Ugushyingo 2024, mu gikorwa ngarukamwa cyiswe ‘Career Summit’, cyabaga ku nshuro yacyo ya gatatu.
Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu (UR-CBE), Dr. Nkurunziza Joseph, yabwiye IGIHE ko ‘Career Profession Hub’ izaba igisubizo ku banyeshuri barangizaga amasomo, bagera hanze bagahura n’imbogamizi zo guhuza ibyo bize n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Umunyeshuri uzaba wiga hano azajya anagira amahirwe yo guhura n’abakoresha, bamwereke umukozi bifuza uko aba ameze, azasoze amasomo yarasobanukiwe.’’
Yongeyeho ati “Bazajya baganira n’inzobere zitandukanye byaba imbonankubone cyangwa ku ikoranabuhanga, bityo bibafashe kumenya uko bitwara mu gushaka akazi no kugakora kinyamwuga.’’
Dr. Nkurunziza yakomeje avuga ko batazagarukira aho gusa kuko bazajya banabahuza n’abihangiye imirimo, bakabaha inararibonye ry’uko babigezeho, imbogamizi bagize, byose bigamije kwigisha, kugira ngo ufite umushinga mu mutwe azajye gusoza ishuri afite umurongo yawuhaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, na we yavuze ko batekereje ’Career Professional Development Program’ nk’irembo ryinjiza abanyeshuri ba UR aho bazigira ibyabafasha kugera ku kazi, guhura n’abagatanga ndetse n’uko bakihangira.
Ati "Nk’ubu turi kumva iby’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buremano (AI), ese ko ritangiye kugira ibyo rikenerwamo, aho mu ishuri bari kuryiga? Hari ibintu bitigwa mu ishuri ariko mu kazi bikenewe. Aha bazajya babihabona kuko turashaka ko babigeraho byihuse.”
Yakomeje avuga ko bizeye ko abanyeshuri bazajya basoza Kaminuza bifitiye icyizere kandi biteguye guhangana haba ku isoko ry’umurimo cyangwa kuba ba rwiyemezamirimo beza.
Muyoboke Alexis uri mu batanze ikiganiro cyasobanuriraga urubyiruko uko rukwiye kugira amahitamo meza no gutumbira icyo bashaka, yababwiye uko yatangije umurimo wo kuba umujyanama w’abahanzi (manager), mu gihe abo mu bihe bye batabyumvaga, ariko ubu bikaba bimubeshejeho neza.
Yavuze ko nyuma yo kurangiza Kaminuza, yakoze akazi ka Leta igihe gito ahita akareka ajya kuba ’manager’ w’umuhanzi Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close.
Ati "Mu myaka ya za 2008, nahuraga n’abo twiganye bakambaza icyo nkora, nkababwira ko ndi manager wa Tom Close, bati ’none se akandi kazi katari ako ukora ni akahe?’ Ntibabyumvaga.’’
Yakomeje avuga uburyo yubatse uyu mwuga awinjizamo abaterankunga, abumvisha iby’uruganda rw’imyidagaduro, none ubu bikaba bitunze benshi kandi mu buryo bwiyubashye. Ashishikariza urubyiruko gutekereza kure no guhanga udushya tugamije impinduka nziza mu buzima.
Urubyiruko rutandukanye rwiga muri UR Ishami rya Huye, rwagaragaje ko rwishimiye iyi gahunda ndetse ko rwiteguye kuzayibyaza umusaruro kugira ngo rugere ku rwego isoko ry’umurimo rigezeho bisanisha na ryo.
Gahunda ya Career Professionals Development Program yatangirijwe muri UR, Ishami rya Huye, izaba ifite inyubako zishingiye ku ikoranabuhanga, ikazatunganywa na BK Foundation, bikazafasha abanyeshuri kwihugura mu bumenyi bubinjiza ku isoko ry’umurimo ndetse no kuba ba rwiyemezamirimo beza.
Ubusanzwe, BK Foundation yatangiye muri 2023, ishibutse ku bigo bine bya BK Group, kikaba ari ikigo gishinzwe gukora ibikorwa bitangamije inyungu.
Mu myaka ibiri ishize gishinzwe, kimaze gukoresha asaga miliyari 2 Frw mu bikorwa by’ubugiraneza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!