00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitarenze imyaka itanu bisi zose z’i Kigali zizajya zihaguruka mu gihe kizwi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 March 2025 saa 02:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka itanu iri imbere, buzaba bwamaze kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi i Kigali. Icyo gihe bisi zizajya zihaguruka mu gihe kizwi kandi abazitega batazitegereje umwanya munini.

Umujyi wa Kigali utangaje ibi nyuma y’igihe gito habayeho gahunda y’igerageza ry’ubwo buryo, aho muri Mutarama bisi zitwara abagenzi mu cyerekezo cya Nyanza-Downtown zahagurukaga nyuma y’iminota icumi, mu gihe cy’abagenzi benshi na nyuma y’iminota 15 mu gihe cy’abagenzi bagereranyije.

Abagenzi bakoresheje ubu buryo bavuga ko bwari bwiza, ndetse bibaye byiza bwagumaho kuko bwaboroherezaga muri gahunda zabo.

Abijuru Eric yagize ati “Imodoka zagendaga nyuma y’iminota runaka bigatuma tugera iyo tugiye ku gihe. Mudukorere ubuvugizi ku bafite ibigo bitwara abagenzi bongere badufashe tujye dutega tudategereje.”

Undi yagize ati “Iriya minota 10 yari myiza cyane kuko byatumaga umuntu adakererwa ku rugendo. Bigarutseho byaba ari byiza cyane, byakongera kudufasha kuko ubu turakererwa cyane.”

Umuyobozi w’ikigo cya Royal Express gitwara abagenzi kiri mu byatangiranye n’iryo gerageza, Ndabaganje Jules César, avuga ko ubwo buryo bwatanze umusaruro babona ari mwiza ariko ko bukwiye kunozwa neza hakagira amafaranga yiyongera, dore ko hari izindi ngendo ziyongeraho zitateganyijwe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye RBA ko ubwo buryo buri kunozwa ku buryo buzaba bwatangiye gukora mu gihe kitarenze imyaka itanu iri imbere.

Ati “Gahunda ya NST 2 twatangiye muri uyu mwaka wa 2025, iteganya ko Umujyi wa Kigali uzaba ufite gahunda yo gutwara abagenzi ikoze neza. Bizafasha abadusura twebwe Abanyakigali n’abandi bahaza mu nama zitandukanye.”

Mu myaka itanu abagenzi bazaba batagitegereza imodoka umwanya munini
Umujyi wa Kigali uri kunoza gahunda y'ingendo mu buryo burambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .